Muri Ethiopia hari ubwoko bw’abantu bitwa Bodi, aho umugabo w’uburanga ndetse ukundwa na abagore agomba kuba afite inda nini. Abagabo baba Bodi bahatanira kuba babyibushye cyane mu mudugudu batuyemo ndetse banywa imvange ya amaraso n’amata nki ibyabafasha muri urwo rugendo rwo gushaka ubwiza.
Buria mwaka bagira ibirori bikomeye byitwa Ka’el c eremony, aho bakora imyiyereko nuko bagahitamo uwa mbere uhiga abandi kuba munini. Bamara amezi atandatu yose banywa uruvange rw’amaraso n’amata kugira ngo inda yabo yaguke bidanzwe.
Umugabo watsinze afatwa nk’intwari ndetse aba ahesheje ishema umuryango akomokamo. Ubu bwoko bwaba Bodi, bibera mu mashyamba ndetse ntibahirijwe n’iterambere isi yacu igenda yiyungura nubwo Leta iba ibashishikariza ku baho nk’abandi baturage bakaza mu midugudu.
Batuye mu kibaya cya Omo, aho biberaho ubuzima bworoheje nta mashyanyarazi bakenera, ibyuma by’ikoranabuhanga cyangwa uburezi n’ubuvuzi buhambaye.
Umwanditsi: BONHEUR Yves