Ahagana muri 2010 Tokyo ukaba umurwa mukuru w’U Buyapani abayozi bu mujyi bagiye gukorera ibirori umuntu wafatwaga nkaho ari we mukuru ubwo ari amaze kugwiza imyaka 111, batangajwe no gusanga yarapfuye mu myaka 30 ishize umuryango we ntiwabitangaza, kugira ngo bakomeza kwakira amafaranga ahabwa abapfakazi.
Uwo mukambwe yitwaga Mr. Sogen Kato ubwo abayobozi bakubitwaga n’inkuba igihe basangaga ibisigazwa by’amagufwa byavunaguritse mu buriri bwe umuryango we waraheranye iyo nkuru y’incamugongo igihe kingana n’imyaka 30 yose.
Abashinzwe imibereho myiza bari baragerageje guhura na Bwana Kato kenshi ngo bamuganirize ndetse ababwire icyifuzo afite nyuma y’amafaranga yahabwaga, ariko, abagize umuryango we babirukanaga inshuro nyinshi nk’uko Tomoko Iwamatsu, umuyobozi w’ikigo cya Adachi abitangaza.
Abayobozi bakomeje gushidikanya maze batangiza iperereza bifashishije police yo muri ako gace. Nibwo Bavumbuye umurambo, ukekwa ko ari Kato, aryamye mu buriri bwe, yambaye imyenda y’imbere (pajama) izwi nk’imyenda abantu bararana.
Uyu muryango wari warabonye miliyoni 9.5 yen ($ 109,000) mu kwishyura pansiyo y’abapfakazi binyuze kuri konti ya banki ya Bwana Kato kuva umugore we apfa mu myaka itandatu ishize. Ndetse Yutaka akaba umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi yari aherutse gutangaza ko icyi cyaha cyakozwe nkana kuko umuryango we wari utarigeze ubaha amahirwe yo kuvugana na Kato.
Umwanditsi:BONHEUR Yves