Umuyobozi w’Ubushinwa Xi Jinping yiyemeje gukorana na Perezida Donald Trump ubwo bari mu nama ye ya nyuma n’umuyobozi w’Amerika ,Joe Biden.
Ndetse perezida Xi yaboneyeho umwanya wo kuvuga intego z’Ubushinwa ndetse n’ingambashya zigomba kugaruka kubufatanye buzaranga Ubushinwa, Donald Trump ndetse na goverinoma nshya azaba yarashyizeho, i Washington.
Xi yavuze kandi ko umubano uhamye hagati y’Ubushinwa na Amerika ‘ari ingenzi ku mpande zombi ndetse n’isi’. Ku wa gatandatu, bombi bahuye mu nama ngarukamwaka y’ubukungu bwa Aziya na Pasifika (Apec) yabereye muri Peru.
Yongeyeho ko intego ya Beijing yo kugirana umubano uhamye na Washington itazahinduka kandi ko azakorana n’ubuyobozi bushya bwa Amerika ‘mu gukomeza itumanaho,no guhanahana amakuru, kwagura ubufatanye no gucunga umutekano.’
Igihe Biden yafataga ijambo yatangaje ko ‘Ibihugu byombi bidashobora ndetse kureberera amakimbirane ayo ariyo yose hagati y’ibihugu ndetse naza Leta.
Abayobozi bombi bagaragaje impinduka ndetse n’ubushake mu kugabanya amakimbirane ku bibazo nk’ubucuruzi na Tayiwani. Abasesenguzi bavuga ko umubano w’Amerika n’Ubushinwa ushobora kurushaho guhungabana igihe Trump azasubira ku butegetsi mu mezi abiri gusa , bitewe n’impamvu zirimo no guteganya kuzamura imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu Bushinwa.
Cyane ko mu gihe gishize Perezida Trump muri manda ye ya mbere, byabaye bibi cyane igihe yandikaga kuri Cvd avuga ko ari virusi yabashinwa mu gihe cy’icyorezo cya Corona virusi. Ndetse bikomeza kujya I rubudi ubwo Amerika yatangiraga iperereza ku ikirego cya cy’Ubushinwa na Tayiwani icyo gihe Ubushinwa buvuga ko ikirego cyacyo ku kirwa cyigenga ari umurongo utukura bari kurenga.
Abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba bihangayikishije cyane ko perezida watowe atateganijwe kuko abenshi bahaga amahirwe menshi Kamala Harris. Umuyobozi w’ikigo kimwe cyo mu Ubudage, Marshall yagize ati: “Abashinwa biteguye gushyikirana no kugirana amasezerano, kandi birashoboka ko bizeye ko bazasezerana hakiri kare na Trump kugira ngo baganire ku bikorwa bishoboka.’Muri icyo gihe ariko, biteguye kwihorera mugihe Trump ashimangiye gushyiraho imisoro ihanitse ku Bushinwa.’
Yongeyeho ko Ubushinwa bushobora nanone “guhangayikishwa no kuba badafite inzira zinyuranye zagira ingaruka kuri politiki ya Trump”.
Ku wa gatandatu, Biden yemeye ko buri gihe habaye ukutumvikana na Xi ariko yongeraho ko ibiganiro hagati ye n’umuyobozi w’Ubushinwa byari “nta buryarya” ndetse ntacyo bahishanyaga kumpane zombie.
Aba bombi bakoze inama eshatu imbonankubone mu gihe cya Biden muri White House, harimo n’inama nkuru y’umwaka ushize yabereye i San Francisco aho impande zombi zumvikanye ku kurwanya ibiyobyabwenge n’imihindagurikire y’ikirere.
Gusa igihe Trump yari kubutegetsi, Muri Gicurasi guverinoma ye yashyizeho ingamba zibasira imodoka z’amashanyarazi z’Ubushinwa, imirasire y’izuba n’indi mishinga itandukanye y’Abashinwa.
Yashimangiye kandi ubufatanye bw’ingabo muri Aziya na pasifika kugira ngo ahangane n’Ubushinwa bwiyongera mu karere. Perezida ucyuye igihe yavuze kandi ko Amerika izarengera Tayiwani iramutse itewe n’Ubushinwa.