Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwatope Omolara Savage umenyerewe mu muziki nka Tiwa Savage, yakoze mu jisho abarimo Davido, Burna Boy na Wizkid bafatwa nk’abahanzi bakomeye muri Nigeria, avuga ko abarusha impano.
Abakurikiranira hafi iby’umuziki wa Nigeria bazi ko muri icyo gihugu hari abahanzi bafatwa nk’abayoboye umuziki, ku buryo banabashakiye izina rimwe ribasobanura ari ryo B3 (Big3).Aganira na Radio The Beat 99.9 FM, Tiwa Savage yakoze mu jisho ibikomerezwa byo mu muziki wa Nigeria, avuga ko abarusha impano.
Ubwo yari abajijwe niba nawe ateganya kuzajya mu cyiciro cy’abitwa ko bafite amazina atatu akomeye mu muziki wo muri Nigeria (B3) yavuze ko batamwigezaho.
Yagize ati: “Utantera gutangira kubigaragaza, tugiye mu marushanwa, impano ku mpano, indangurura majwi ku yindi (Micro), ndabarenze cyane ndi uwa mbere. Ugiye kureba abarenze ushingiye mu bakunda, kugaragara mu itangazamakuru uzasanga natsinzwe, ariko hashingiwe ku mpano y’umuziki ndabarenze.”
Tiwa Savage na Davido bigeze kuvugwa nk’inshuti magara, aho mu ntangiriro za 2024 uwo mubano wajemo agatotsi, bitewe n’uko Davido yatereranye umukobwa we w’imfura ntamurere, Tiwa Savage abimenye birabateranya.