Advertising

Perezida Kagame yizihirije isabukuru y’amavuko muri Samoa

23/10/2024 17:08

Kuri uyu wa 23 Ukwakira, Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Birwa bya Samoa yahizihirije isabukuru y’amavuko nk’uko bigaragazwa n’amafoto yafashwe ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje mu nama ya CHOGM 2024 iri kubera muri Samoa.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ambassador Olivier Nduhungirehe anyuze kuri X , agaragaza ko yifurije isabukuru Nziza y’amavuko Perezida Kagame arenzaho amafoto yafatiwe muri icyo Gihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Paul Kagame yavutse tariki 23 Ukwakira 1957, ubu akaba yujuje imyaka 67.

Abayobozi bifatanyije na Perezida Paul Kagame harimo Ambassador Olivier Nduhungirehe, Ambassador w’u Rwanda mu Bwongereza no mu Birwa bya Samoa Ambassador Johnston Busingye, Umuyobozi wa RDB Francis Gatare , Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr Jimmy Gasore n’abandi.

Tariki 22 Ukwakira 2024 nibwo Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Apia muri Samoa yitabiriye inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth.

Mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Samoa Fiame Naomie Mata’afa ibiganiro byabo bikibanda ku kunoza umubano w’Ibihugu byombi.

Inama ya CHOGM iterana buri myaka ibiri , iyabanje yabereye mu Rwanda muri 2022 ubwo Perezida Kagame yari Umuyobozi w’umuryango wa Commonwealth.Kugeza ubu iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Apia muri Samoa aho yatangiye kuba ku wa 21 ikazageza ku wa 26 Ukwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

RWANDA RED CROSS (RRC) : Tender Notice for construction of communal latrines

Next Story

Yateguje indirimbo ! King Boy Ngomijana ntiyumva ukuntu abakire basigaye bifotoreza ku mfubyi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop