Advertising

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

20/10/2024 18:41

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe kirekire.

 Ingamiya (Camel)

 

Ingamiya ni inyamaswa nini ifite umugongo uzamutse (Hump) idakunze kuboneka cyane, ikunze kwifashishwa mu gutwara abantu n’imizigo imizigo mu bice by’ubutayu.

Ingamiya nayo imara igihe kinini ihaka kuko imarana umwana munda iminsi ijyera kuri magana atatu mirongo icyenda (390).

Alpaca                         

 

Alpaca ni igisimba abenshi tutamenyereye nko mu Rwanda cyangwa muri Afurika. Alpaca imeze nk’intama ariko itandukaniro ni uko ari ndende kandi ifite ijosi rirerire cyane. Ni inyamaswa zikunda kuboneka muri Amerika y’amajyepfo.

Nazo ziri mu nyamaswa zimara igihe kitari gito zihaka kuko imara iminsi igera kuri magana atatu na mirongo ine n’itanu (345) ihaka.

Inzovu (Elephant)

 

Inzovu nicyo gisimba gifata igihe kinini cyane kurusha ibindi byose bituye isi, kuko imara iminsi iri hagati ya magana atandatu na cumi n’irindwi 617 kugeza kuri  660 bitewe n’ubwoko.

Inzovu zo muri Afurika zimara igihe kirekire zihaka ugereranyije n’izo muri Aziya.

Walrus

 

Walrus ni inyamaswa yo mu mazi ifite amenyo abiri maremare, ntago imenyerewe n’abantu. Iboneka mu gice cy’amajyaruguru y’isi mu nyanja ya Arctic.

Warlus nayo ifata igihe kirekire kugira ngo ibyare, ishobora gufata iminsi magana ane na mirongo itanu n’itandatu (456) kugira ngo ibyare.

Twiga (Giraffe)

 

Twiga cyangwa se agasumbashyamba ni indyabyatsi ikaba n’inyamaswa ndende ku isi kuko ishobora kugeza ku burebure buri hagati ya metero enye n’eshanu (4-5m).

Si uwo mwihariko gusa twiga igira kuko iri no mu bisimba bishobora kumara igihe kirekire ihaka, ijyeza ku minsi magana ane mirongo itatu (430).

Inkura (Rhinoceros)

 

Mu gihe izindi nyamaswa uzisangana amahembe ku mutwe, inkura yo ifite umwihariko wo kugira amahembe ahagana ku munwa hejuru gato y’izuru.

N’iyi nyamaswa imara igihe kinini ihaka, ishobora kujyera ku minsi magana ane mirongo itanu (450) ihaka, ubwo n’umwaka umwe n’amezi abiri.

 Ifarashi

 

Ifarashi izwiho ingufu mu maguru zirimo nko kwiruka cyane no kuba yaheka ibintu byinshi. Abantu ba cyera bayifashisha nk’uburyo bw’urugendo ariko ubu kubera iterambere yabaye itungo ryo mu rugo.

Mu bijyanye n’igihe imarana umwana wayo mu nda, iyi nyamaswa nayo iri mu nyamaswa zimara igihe kinini zihaka kuko ishobora kugeza ku minsi magana atatu mirongo itatu n’itandatu (336).

Indogobe (Donkey)

 

Indogobe nayo iri mu bwoko bw’ifarashi gusa itandukaniro rimenyerewe cyane hagati y’ibi bisimba ni uko indogobe ari nto kandi itanihuta (Mu kwiruka) ugereranyije n’ifarashi, nayo rero ikunze gukoreshwa mu bwikorezi.Indogobe nayo ikaba iri mu nyamaswa zihaka igihe kirekire kuko biyisaba iminsi ijyera kuri muri magana atatu na mirongo itandatu n’itanu (365).

Balene (Whale)

 

Balene, imwe mu nyamaswa nini ku isi kandi ikaba imwe mu mafi macye ari mu muryango w’inyamabere (mammal).

Iyi nyamaswa rero si igitangaza kuba yaba ihaka mu gihe kirekire, biyitwara iminsi ijyera kuri magana atanu na mirongo itatu n’itanu (535).

Inzovu zo muri Afurika zimara igihe kirekire zihaka ugereranyije n’izo muri Aziya.

Inyamaswa Iminsi ihaka Amezi ihaka
10 Ifarashi 336 11
9 Alpaca 345 11
8 Indogobe 365 12
7 Imparage 375 12
6 Ingamiya 390 13
5 Twiga 4­30 14
4 Inkura 450 15
3 Walrus 456 15
2 Balene 535 17
1 Inzovu 660 22

 

dore uko zikurikirana bitewe na amezi zirutanwa. ukeneye ubundi bushakashatsi wa kandikira umuryango mugari w’umunsi.com.

murakoze!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Couple zitazibagirana mu mateka y’urukundo

Next Story

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso
Go toTop