Advertising

Julia Fox wahoze ari umukunzi wa Kanye West yavuze ibihe bibi yagize bakundana

14/10/2024 14:53

Julia Fox umunyamideri ukomeye muri Amerika  akaba n’umukinnyi wa filime akaba yarahoze ari umukunzi wa Kanye West, yagarutse ku bihe bitari byiza yagiranye nawe anavuga ko ubwo bakundanaga yumvaga adatekanye.

Yabitangarije ikinyamakuru ‘The Times’ ko igihe gito yakundanye na Kanye west  acyicuza ko ari cyo gihe yumvaga adatekanye mu buzima bwe, ndetse yakomeje avuga ko atigeze na rimwe yifuza ko ubuzima bwe bw’urukundo bwajya mu itangazamakuru.

Uyu mugore kandi yanavuze ko ubwo yakundanaga n’uyu muraperi yahoraga anamubwira ko ashaka ko yamusinyira ‘ADA’ nukuvuga amasezerano atamwemerera kugira icyo atangaza mu biba hagati yabo. Aya masezerano akunze gukoreshwa cyane n’ibyamamare byo muri Amerika hagamijwe guhishira ibyo bakorerwa cyangwa bakorera abandi.

Kanye West yaramubwiye ati:”Ntabwo nzaba inshuti nawe nudasinya izi mpapuro”.

Yatangaje ko uretse kuba yumvaga adatekanye akiri kumwe na Kanye West , go uyu muraperi yakundaga kunenga imiterere ye cyane cyane amabere ye detse amusaba kuyakorera ‘ Plastic Surgery’ akayongeresha.

Fox na Kanye west bakundanye kuva mu Ukwakira 2021 kugeza Muri Werurwe 2022, nyuma y’uko Kanye West  atandukanye n’uwahoze ari umugore we babyaranye Kim Kardashian.

Mu gitabo Julia Fox yanditse mu wa 2023 akakita ‘Dow the Dain’, niho yavuzemo ko igihe yakundanye na Kanye west ari cyo gihe yumvise abangamiwe kandi adatekanye ndetse yumva ari mu mwanya atagakwiye kuba arimo.

Nyuma y’uko bombi batandukanye, Kanye West  yahise akundana n’umunyamideri wo muri  Australia witwa Bianca Censori baje kubana mu ibanga rikomeye cyane mu Ukuboza 2022 kugera magingo aya nubwo bivugwa ko badacana uwaka.

Julia Fox na Kanye bagikundana bari bazwiho imideri idasanzwe.Fox avuga ko yicuza igihe yakundanye na Kanye West.Julia Fox yatangaje ko Kanye yamuhaye amafanga yo kwibagisha gusa akabyanga

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

Next Story

Bwa mbere umukobwa wa Jacob Zuma yasohokanye n’umwami Muswati

Latest from Imyidagaduro

Go toTop