Advertising

Yangwang Imodoka iri mu zigezweho ku isoko

14/10/2024 08:21

Yangwang U9 ni imodoka yo mu cyiciro cy’izifite ingufu nyinshi cyane, yihuta kandi ikaba nto ugereranyije n’izindi (sports car). Ikorwa n’uruganda rwa BYD Auto, rubinyujije mu ishami ryarwo rikora imodoka zihenze rya Yangwang.

Yangwang U9 ikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye yamuritswe bwa mbere muri Mata 2023 nyuma y’iya U8 SUV, yari imaze kujya hanze.

Ikorwa ry’iyi modoka idasanzwe ryagizwemo uruhare n’umugabo w’Umudage witwa Wolfgang Egger, uzobereye ibijyanye no gushushanya no kugena imiterere y’imodoka, akaba yarigeze gukorera sosiyete za Alfa Romeo, Audi ndetse na Lamborghini, nyuma mu 2017 atangira gukorera BYD.

N’ubwo iyi modoka yamuritswe muri Mata 2023, iya mbere yagurishijwe muri Gashyantare 2024.

Ifite imiryango ibiri gusa. Intera iri hagati y’amapine y’imbere n’ay’inyuma ni metero 2,90 ikagira uburebure bwa metero 4,96 ubugari bwa metero 2,02, n’ubuhagarike bwa metero 1,29 mu gihe yo ubwayo nta kintu cyongewemo iba ifite uburemere bw’ibilo 2,475.

Iyi modoka ya U9 ifite moteri enye z’amashanyarazi zitanga ingufu za kilowati 960, n’ingufu za horsepower 1,290 ikaba ishobora kugenda ibilometero 450 itarakenera kongererwa umuriro.

BYD yatangaje ko mu masegonda 2,36 gusa iba yafashe umuvuduko wa 100 km/h.

Ibi ntibiba bisobanuye ko muri icyo gihe iba igenze urwo rugendo, ahubwo biba bivuze ko ushobora gukandagira kuri accelerator muri kiriya gihe urushinge rugaragaza umuvuduko rukagera kuri 100 km/h, bivuze ko n’ubundi ishobora gufata umuvuduko udasanzwe mu gihe gito cyane.

Yakorewe isuzuma rya ‘Drag Race’ aho imodoka yihuta ku muvuduko udasanzwe nta gukata cyangwa ngo ice ahandi ahubwo igendera mu murongo imwe gusa, igenda metero 402 mu masegonda 9.78 gusa. Muri rusange umuvuduko wayo ntarengwa ni 309.19 km/h.

Imodoka ya U9 ikoranye uburyo bwa ‘800V’ bushobora gutuma yakira umuriro mwinshi kandi mu gihe gito iyo icometse. Iyo hari gukoreshwa umugozi wa ‘DC’ iba yinjiza umuriro wa kilowati 500, bivuze ko iyo icometse ibona umuriro hagati ungana na 30% na 80% mu minota 10 gusa.

Akarusho ni uko iyi modoka ifite uburyo bubiri bwo gucomekwa ku muriro, ibi ni nko kumva imodoka ya moteri isanzwe ifite imyanya ibiri inyweramo lisansi cyangwa mazutu. Birumvikana ko umwanya wo kuyicomeka uhita ugabanyuka.

Undi mwihariko w’iyi modoka ni uko kimwe nka U8 zihariye ku miterere y’amapine yazo kuko buri pine rifite moteri y’amashanyarazi irishoboza gukora ku giti cyaryo.

Ibi bivuze ko nko mu guparika, amapine yose ashobora guhita arebeshwa mu cyerekezo kimwe akarebeshwa nko mu mpande ku buryo iyo modoka ishobora guparikwa mu mwanya muto cyane ufunganye.

Aha iba ushobora no guhindukira itegeye imbere cyangwa inyuma ahubwo kubera buri pine riba ryigenga ishobora guhita yizengurukaho ikaba irahindukiye.

U9 ifite ikoranabuhanga rya ‘DiSus’ rishoboza buri pine ryayo kugira imimerere yihariye ku butaka bitewe n’umuhanda iri kunyuramo.

Kugira ngo ubyumve neza, ishobora kuba iri kugenda mu gice cyo hepfo gifite ubunyerere hanyuma iri koranabuhanga rikaba ryatsindagira amapine yo muri icyo gice kugira ngo yirinde ubunyemerere mu gihe ayo ku rundi ruhande akiri kuri rugero rusanzwe.

‘DiSus’ iri mu byiciro bitatu birimo icya DiSus-C, aho bitewe n’umuhanda imodoka iri kugendamo, buri pine rigira uburemere butandukanye, hakaba icya DiSus- A, kigena uko imodoka ‘yicara hasi’ cyangwa yigira hejuru bitewe n’aho iri.

Ikindi cyiciro ni icya DiSus-P, gikoresha amavuta ya hydraulique mu gushoboza icya DiSus- A gukora neza.

Iyi miterere yayo idasanzwe n’iri koranabuhanga rya DiSus, nibyo bishobora gutuma Yangwang U9, ifite ubushobozi bwo kugendera ku mapine atatu gusa ntibigire icyo bihindura, cyangwa ikaba ishobora kugenda yidunda.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Inzira zitandukaye wakisangamo ukunda umuntu utazi ndetse mutaravugana na rimwe

Next Story

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop