Advertising

Nyuma y’uko ruri gukinga 5 muri Etincelles FC habaye Inama y’igitaraganya

09/26/24 9:1 AM

Abakinnyi ba Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu nyuma y’uko banze gukora Imyitozo bitegura umukino uzabahuza n’Ikipe ya APR FC Umuyobozi wayo yakoze inama n’ubuyobozi bw’Ikipe ndetse n’abakinnyi baganira ku kibazo cy’imishahara bishyuza y’amazi 2 ku bakinnyi n’amezi 3 ku batoza.

Uyu muyobozi yagize ati” Twaganiye n’ubuyobozi bw’Akarere Ndetse n’abakinnyi bagira ibyo ba twizeza ariko ikibazo kiracyari ingorabahizi, hari byinshi tu tumvikanye hagati y’ubuyobozi bw’Ikipe na Akarere. Hari byinshi twagakwiye gukora nk’ikipe kandi hari byinshi akarere gakwiye gukora”.

Yakomeje agira ati:”Twaganiye kuri byinshi Hagati yacu tugiye gushyira hamwe ku buryo ibibazo byose biri mu ikipe yacu, haribyo twahaye umurongo kandi hari na byinshi bitahawe umurongo, turategerezako tuzabiha umurongo ku buryo ibibazo biri muri Etincelles FC bitazongera kubaho”.

Abajijwe ku kibazo cyo guhembwa yagize ati” Abakinnyi kugirango batangire Imyitozo, Ikibazo si uguhembwa Ahubwo icyambere ni ugukora akazi kabo, Yego nibyo n’akazi bahemberwa ariko bahembwa iyo bakoze akazi kabo Ntabwo nabiha agacyiro cyane.

Ariko kurihande rumwe nibyo nk’Abantu urabumva benshi ni Abanyamahanga Ntabwo ari Abanyarubavu bakomoka mu ntara zitandukanye Ndetse n’ibindi bihugu. Bafite ukuntu bagomba kubaho,
Iyo rero habaye impamvu yo gusaba imishahara yabo urabumva, Akazi kabo ni ugukina umupira bagakwiye gukina umupira bagasaba ibyo basaba bakina umupira”.

Asosa, yijeje abakunzi ba Etincelles FC ko nta cyabaye ndetse ko umukino wa APR FC abantu bazumirwa, ati:” Twatsinzwe rimwe tunganya gatatu, Umukino wa APR FC amanota yayo niyo dushaka, Ntabwo APR FC yadutsinda hano mu rugo kandi APR FC idutsinda bigoranye kandi dushaka gutsinda APR FC bitworoheye dushaka kuyifatiranya n’igihunga, ni mubona abakinnyi baje Mu myitozo uzamenye ko APR FC izabirya”.

“Abakinnyi n’ubwo batakoraga Imyitozo barikumwe buri mu kinnyi yakoze Imyitozo ku giticye, haba kumucanga, muri karitiye. Agahimbaza mushyi twagakubye kabiri ni batsinda APRFC kandi amafaranga tuzayazana ku kibuga”.

Previous Story

“APR FC nidutsinda ibitego bike bizaba 8 ” ! Abakinnyi ba Etincelles FC bakomeje gutaka inzara

Next Story

Nyuma yo gusoza amashuri Rita Ange Kagaju yashyize hanze Ep y’indirimbo 6 yise VOLUME

Latest from Imyidagaduro

Dj Dizzo yapfuye

Dj Dizzo wari umaze igihe arembeye mu Bitaro arembejwe n’uburwayi bwa Kanseri yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri
Go toTop