Advertising

“APR FC nidutsinda ibitego bike bizaba 8 ” ! Abakinnyi ba Etincelles FC bakomeje gutaka inzara

Nyuma yo kugaragaza agahinda batewe n’inzara yo kuba bamaze amezi agera kuri atatu badahembwa, bamwe mu bakinnyi ba Etincelles bahishuye ko ku mukino wa APR FC bazahuramo , nibatsinda bike bizaba 8.

Ibi babitangarije UMUNSI.COM mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye n’umunyamakuru wacu, ubwo yari ababajije uko biteguye umukino ndetse no ku makuru y’umwuka bafite ku bijyanye no guhembwa ibirarane byabo.

Umwe yagize ati:”Etincelles wapi kabisa, umuntu arakoresha uko ashoboye ariko nta cyipasa ahubwo ndaza kuyikwepa rwose.Na hubundi  Nyamukandagira[APR FC] yo ahubwo bazahagurukiru mu munane kabisa, bazadutera ibitego byinshi bana. Birakomeye nihatari bro ”.

Agaruko ku cyo kuba hari ibiganiro bigize bagirana n’ubuyobozi bw’Akarere kubijyanye no kuba bahembwe. Uyu yakomeje agira ati:”Ibyo biganiro byo nta bihari kabisa, ibiganiro nta bihari. Nonese ibiganiro nta kintu uri gutanga uri kumva ibyo biganiro byaba ari byo. Depite [Perezida wa Etincelles] nawe aba yibere mu Mujyi wa Kigali kandi ngira ngo ni we uba uhari gusa, urumva (….)”.

Abakinnyi bavuga ko kubura uwari Perezida wa Etincelles witwa Ndagijimana Enock byabaye nk’igihombo kuri bo kuko we ngo yabahembaga ku mafaranga ye cyakora aka bwirwa ko ngo ntaho yanditse mu gihe cyo kuyishyuza bituma atandukana nayo. Umwe ati:”Enock ni uwa Dange [Arasobanutse]. Yareguye arigendera. Enock ikintu yapfuye na Etincelles ni uko yahembaga abakinnyi ku mafaranga ye yarangiza akishyuza Akarere ,  ubwo rero mu gihe akishyuje bakamubwira ngo ibintu by’amafaranga ye n’ibiki n’ibiki ngo ntabwo byanditse bashwana gutyo , Enock we aregura”.

Yakomeje agira ati:”Uyu Perezida mushya we , avukana naba Muhadjiri na Haruna ni mukuru wabo akaba agira icyo apfana naba Djihad. Enock we yareguye ntabwo akibarizwa muri Etincelles , uziko akiri muri Etincelles ni we muntu wadufataga neza wana kandi ngo amakuru dufite ni uko ubwo ikipe yari igiye gukina na Bugesera yahuriye n’abakinnyi kuri Nyirangarama abaha ku mafaranga barishima”.

Mu kugerageza kuvugana na Perezida Mushya wa Etincelles FC ku murongo wa Telefone ntabwo byakunze kuko atigeze afata Telefone y’umunyamakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu nawe ntabwo yitabye Telefone n’ubutumwa by’umunyamakuru wa UMUNSI.COM washakaga kumubaza ku kibazo cy’iyi kipe iherutse gutaka inzara ikivana mu byitzozo kubera ibyo bita inzara.

Biteganyijwe ko ikipe ya Etincelles FC izakira APR FC kuri Stade Umuganda ku munsi wo ku cyumweru.Bivugwa ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bufitanye inama n’abakinnyi ba Etincelles FC ariko bikarangira itabaye ngo kubera ko butitabiriye.

Previous Story

Mutesi Scovia avuze amagambo akomeye ku mukino wa Rutsiro na Rayon Sports

Next Story

Nyuma y’uko ruri gukinga 5 muri Etincelles FC habaye Inama y’igitaraganya

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop