Advertising

Tonzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya

09/19/24 19:1 PM

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Tonzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Mukiza’ iri mu njyana ibyinitse.

Ni indirimbo igaragaza amashimwe y’uvuga ibyo Imana yamukoreye ikaba ishobora kuririmbwa n’undi wese ufite amashimwe y’ibyo Imana yamukoreye.

Agira ati:”Mbuze icyo mvuga, Mukiza ibyo ukora, si nabasha kugira icyo mbyishyura. Mukiza iby’ukora sinabona icyo mbyishyura. Mukiza Mwami wanjye uretse kugushimira nta kindi naguha. Imibavu  , n’ibitambo nongereyeho kukuramya no ku kwamamaza”.

Tonzi akomeza agaragaza ko nta muntu wanyeganyeza umugambi w’Imana cyangwa ngo agabanye imigisha y’Imana iha abana bayo.

Iyi ndirimbo itarengeje iminota itatu n’amasegonda mirongo itatu n’icyenda , ikoze mu buryo bubyinitse mu murishyo wacuzwe na Tell-dehm amashusho akayoborwa na Eliel umaze kumenyekana mu gukora amashusho y’abahanzi batandukanye.

Tonzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ushimzwe, Humura , Ubukwe, Respect , Umukunzi n’izindi.

Previous Story

Amavubi yazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

Next Story

Lamine Yamal yanditse amateka muri Champions League

Latest from Iyobokamana

Go toTop