Advertising

Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tanzania

01/08/2024 23:43

Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tanzania gukina na Simba mu birori bya Simba Day bizaba tariki 03 Kanama 2024 muri iki Gihugu.Ni urugendo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yafashe mu masaha y’Ijoro ryo kuri uyu 01 Kanama 2024 iyobowe na Chairman wayo Col Karasira Richard.

Uyu mukino uzaba ku munsi w’ibirori bya Simba ‘Simba Day’ uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama kuri Benjamin Mkapa Stadium ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’Umugoroba, iyi Stade ikaba ijyamo abantu barenga ibumbi 60.

Mu mikino ya Caf Champions League, APR FC izahagararira u Rwanda, yatomboye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere.Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino APR FC yamaze gusinyisha abakinnyi b’Abanyamahanga barimo babiri bo muri Nigeria aribo Chidiebere Johnson Nwobodo, na Odibo Godwin wakiniraga Sporting Lagos yo muri Nigeria.

APR FC kandi yaguze abakinnyi bo muri Ghana barimo Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif Aliou Souane wo muri Senegal na Mamadou Sy wo muri Mauritian ndetse n’undi wo muri Mali.

Aba baje biyongera ku bandi bakinnyi bo mu Rwanda barimo Mugiraneza Froduard , Olivier Dushimimana , Tuyisenge Arsene na Byiringiro Gilbert naho Umunyezamu Ivan Ruhamyankiko azamurwa mu ikipe ya Mbere.

Previous Story

Ibitaramenyekanye ku mvano y’izina P-Fla rimaze imyaka irenga 20 muri muzika

Next Story

Nyambo yateye imitoma Titi Brown

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop