Advertising

Abanyamakuru bakoze inkuru zivuga ko Dorimbogo yarari kwirwaza basabwe kuzisiba kuri YouTube Channel zabo

28/07/2024 13:31

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byakozwe n’abantu bavugaga ko amashusho ya Dorimbogo yashyizwe hanze na Urugendo TV avuga ko arembye ndetse akanashimira abantu bamubaye hafi kwari ukwirwaza, uwitwa Ndahiro Valens Papi umunyamakuru wa BTN TV yasabye RIB ko abakoze ibyo biganiro basabwa kubisiba kuko biri gushengura abo mu muryango we.

Anyuze ku mbuga Nkoranyambaha ze Ndahiro Valens Papi yagize ati:”#Rwot , RIB mudufashe aba youTuber bakoze ibiganiro bishimangira ko Dorimbogo ari ukwirwaza atari arembye bakuraho ibiganiro kuko bisa n’aho birimo gushengura abatari bake nabo mu muryango we”.

Muri ubu butumwa Ndahiro Valens Papi yamenyesheje Polisi y’u Rwanda, Ingabire Immaculee , Oswald Oswakim, umunyamakuru wa Radiyo na Tv10,na RwOT Iris. Umwe mu basubije ubu butumwa witwa Syngman Aminadab yagize ati:”Aba-YouTubers [Abakoreshe YouTube], barashinyagura , bagaina n’abantu ku mubyimba , hari n’uwo numvise avuga ko batuma ibiryo nijoro ngo kugira ngo bagaragaze ko umurwayi atabasha kurya”.

Dorimbogo yasabye ko natagira amahirwe yo kugaruka i Kigali bazamusabira imbabazi abo yahemukiye ndetse n’abo ba banye, anasaba ko yazasezerwa neza ntatagaruka.

ati” Ni ntagaruka i Kigali, mu zansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi ni ntagaruka, mu zansezere neza.Ndaribwa cyane , ngura imiti yo hanze ihenze, ngura mu maforomasi imiti irampenda , abantu bose bangemuriye harimo n’uwa mu mama wo hanze [Mama Bebe], Imana imuhe umugisha, ndarembye cyane rero, nabwiraga abafana banjye uko merewe. Imana n’imfasha ikankiza nzakora ikiganiro kirambuye”.

Yakomeje agira ati:”Nihabaho gutaha kandi, nabwo, nta kibazo mfitanye n’Imana. Nta n’uwo dufitanye ikibazo kuko mfite uburibwe bwinshi.Ndokerwa mu bitugu no mu mutwe.Ubu nteze igitambara none, ubundi gutega igitambaro , kurambura amaso gutya , ntabwo byankundiraga.Ndarembye cyane.Abantu bampamagaye , bamfashije bansengeye, Imana ibahe umugisha”.

Ikiganiro cyashyizwe kuri YouTube na shene ya YouTube yitwa Bosco Empire nicyo cyabashije uvugwa ndetse gisangizwa na Ndahiro Valens Papi.

Dorimbogo ni umwe mu bahanzi bazamuye amarangamutima ya benshi. Dorimbogo , yasohoye indirimbo yaririmbiye The Ben mu gihe cy’ubukwe bwe ndetse akora n’indirimbo zo kwamamaza Paul Kagame mu gihe cy’amatora.Uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze zirimo iyitwa Dore Imbogo n’izindi.

Ubutumwa bwa Ndahiro Valens Papi kuri X
Previous Story

Javanix yasobanuye impamvu yakoranye indirimbo ye na Theo Bosebabireba

Next Story

Rdc/Kinshasa:Ibikorwa byose bitari ibya sport byahagaritswe kuri stade de Martry na Teta Raphael

Latest from Imyidagaduro

Go toTop