Advertising

Dr Frank Habineza ushaka kuba Perezida yahawe impano y’igitoki

04/07/2024 13:58

Frank Habineza wiyamamariza kuyobora u Rwanda yahawe impano y’igitoki n’umuturage bimukora ku mutima. Dr Frank Habineza ukomeje kuzenguruka u Rwanda  yiyamamaza ndetse abwira Abanyarwanda imigabo n’imigambi ye, yagaragaje ko ashimishijwe cyane no kuba yahawe iyi mpano n’uwo muturage.

Ibi byabaye ku wa 03 Nyakanga 2024 , mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rutsiro na Karongi  dore ko yari yakiriwe n’abaturage benshi  by’umwihariko mu Karere ka Karongi muri iyi Ntara aho yari yakiriwe n’abatutage ndetse n’Ubuyobozi mu nzego zitandukanye.

Ubwo yari ageze mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Musasa  ahari hateguwe Site ye yo kwiyamamarizaho, nibwo umuturage wari yaje yateguye impano y’igitoki yamushyikirije giherekejwe n’imbuto z’amatunda, Umukandida Perezida abyakirira mu ruhame.

Yavuze ko akomeje kwishimira uburyo abaturage bakomeje ku mwakira mu bice bitandukanye by’Igihugu aho ahamyako bari kuba ari benshi.

Ati:”Batugaragarije urugwiro rukomeye cyane, batubyiniye, bavuze imivugo, ibintu byose birashimishije cyane ,wabonye ko baduhaye n’impano baduhaye igitoki , baduha amatunda twishimye cyane”.

Uyu mukandida wa DGPR avuga ko ibi bigaragaza ugusobanuka kw’abaturage b’u Rwanda [Abanyarwanda] ku buryo bishyira bikizana k’uwo bashaka gushyigikira uwo ari we wese ndetse bakanabimugaragariza.

Dr Frank Habineza, yavuze ko abaturage bo muri uyu Murenge wa Musasa nibamutora, azateza imbere ibikorwa by’iterambere muri uwo Murenge ndetse agakemura zimwe mu mbogamizi bafite.

Previous Story

Urutonde rw’Ibihugu Byegukanye Igikombe cy’Isi kuva Cyatangira

Next Story

Shakib Umugabo wa Zari yahoze ari umuhinzi mu mirima y’umugabo wambere wa zari

Latest from Amatora 2024

Go toTop