Advertising

Abakobwa gusa: Uko wahishurira umukunzi wawe ko urambiwe guteretana ukamusaba kubana

25/06/2024 09:18

Ese ni gute watuma umusore amenya ko witeguye kurushingana nawe? Usome iyi nkuru yise witonze. Nuyisoza uyisangize na bagenzi bawe.

Gufata umwanzuro wo kumarana n’umuntu ubuzima bwose, ni ikintu gikomeye gisaba ku gitekereza ho ushikamye ndetse ukagiha umwanya.Nk’umukobwa rero, birashoboka ko witeguye neza cyane ariko ukaba wifuza kubisaba umukunzi wawe.

Ku mwegera no ku mubwira ko umukunda kandi ko witeguye kubana nawe ni intambwe izagusaba umwanya.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko twagufasha kumwegera ukabimubwira.

1. Banza ugenzure urukundo rwanyu.

Mbere y’uko wihutira kumusaba ko mwabana, banza urebe neza ubushobozi bw’urukundo rwanyu niba bushobora gutuma mukundana imyaka myinshi.Reba no kubyo muhuriyeho, ese muhuje indangagaciro , mufite inzozi mwese ?

Nurangiza ibi, muzafata umwanya muganire ku byerekeye amafaranga n’akazi mukora , muganire kubana muzabyara n’ibindi.Ikintu kizakubwira ko mukundana rero, ni uko muzaba mubasha kuganira mugahuza.

Muri uko kuganira niho buri wese aganiriza mugenzi we ku ntego z’ejo hazaza he n’ibyo agambiriye kuzageraho.

2.Hitamo ahantu heza n’igihe cyiza cyo kubimubwira.

Guhitamo igihe neza, ni cyo kintu cya Mbere cyo kwitaho.Ku mubwira ko witeguye kuba umugore, bizagusaba gutegereza igihe mwembi mutuje, muri ahantu heza.Muri iki gihe ugiye kubimubwira , irinde kugira ibindi biganiro uzana bishobora gutuma murakaranya.

Kuko ari wowe, umukeneye cyane rero, biragusaba gutegura ahantu heza.Hanyuma utangire umwibutsa urugendo rwanyu rwo gukundana.

3.Mu bwize ukuri ko umukunda cyane.

Kugira ngo akumve neza , rimwe na rimwe bizagusaba no gupfukama kugira ngo numubwira ko umukunda kandi ko ushakako mubana atazabifata nk’ibisanzwe.

Mubwire ko urugo ariyo ntambwe ya Kabiri y’ingenzi igaragaza igihango mwagiranye mu gihura.Mu bwire ngo “Niteguye gutera iyi ntambwe yo kubana nawe kandi ndagukunda ndetse mbona ejo hazaza hanjye nawe”.

Nyuma y’aya magambo mwereke ibyiza byo kuba mwabana. Mubwire ko kubaba kwanyu bizatuma urukundo rurushaho kwiyongera.

4.Mwereke amahirwe muzagira nimubana.

Umunsi muzaba mwabaye abakunzi , mukundana, bizaba byiza kuri mwe kuko hari byinshi muzunguka.Niba koko witeguye bimwumvishe neza rero.

Umwanzuro: Gutuma umusore mukundana amenya ko witeguye ni ingenzi kuri wowe kuko binagufasha kumenya neza ko ufite umukunzi cyangwa ntawe.

 

Previous Story

MONUSCO igiye gufunga ibiro byayo muri Congo

Next Story

Umuraperi Julio Foolio yarasiwe mu birori by’isakuru ye y’amavuko

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop