Advertising

#Amatora2024:Uko byifashe mu Mujyi wa Kigali ahakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi 

25/06/2024 08:03

Kuri uyu wa 25 Kamena 2024, FPR Inkotanyi irakomereza ibikorwa byayo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.Ibi byatumye abaturage batandukanye barara ijoro baje kwirebera Chairman wa FPR Inkotanyi bahamya ko yabagejeje kuri byinshi.

Ni ku munsi wa Kane wo Kwiyamamaza ku bakandida bose ndetse no kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nk’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Paul Kagame arakomereza mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kwiyamamariza mu turere twa Musanze, Rubavu , Ngororero na Muhanga yagiyemo kuva ku wa Gatandatu no ku wa Mbere.

Umurutage witwa Mukashikama Leoncia wo mu Murenge wa Gatenga waganiriye na Scovia yagaragaje ko yabyutse saa 00:00 kugira ngo agere kuri Site batamutanze umwanya.

Yagize ati:”Nabyutse saa 00:00′ , naje kare kugira ngo batantanga ibyicaro bakazantanga no gutora.Twararyamye bihagije kubera Kagame , nahaguruka rero , duhagurukane nawe”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame atajya aryama, kuko ngo aramutse aryamye nta mutekano waboneka.Ati:”Ubwose yaba aryama tukaba turi kugenda aya masaha ? Umutekano, aba bose bahagaze aha , niwe”.

Undi muturage wo mu Karere ka Kicukiro uvuga ko yabyutse saa 11:00′ z’ijoro yagize ati:”Njyewe uyu munsi sinigeze ndyama nashatse kugendera igihe kuko kumureba nsanzwe muzi ahubwo , nshaka kumushyigikira mu bikorwa twagezeho”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rufite umutekano, akaba yarahagaritse na Jenoside yakorewe Abatutsi ari bimwe mu bitumye uyu mubyeyi abyuka kare.

Photo: Igihe

Previous Story

Ngizi impamvu zituma abakobwa bamwe bishora mu nkundo n’abasore badashobotse mu mico

Next Story

MONUSCO igiye gufunga ibiro byayo muri Congo

Latest from Amatora 2024

Go toTop