Advertising

Muhanga: Abana basohokanye n’ababyeyi babo kuri Noheli , babizeza gukomeza gutsinda neza

12/26/24 20:1 PM
1 min read

Mu karere ka Muhanga abana n’ababyeyi babo bemera Noheli, bagize ibirori byiza, byabereyemo n’umwanya w’imihigo bemeza ko bazatsinda neza ndetse biyemeza ko bateye intambwe idasubira inyuma.

Aba babyeyi bo muri aka Karere bemeza ko kugira ngo umwana abashe guhuza n’umubyeyi we , bisaba kumuha umwanya uhagije kandi ko bidakunze kubaho kuri bose , bityo ko Umunsi Mukuru wa Noheli ari umwanya mwiza wo kuganira n’umwana no gutanga ibyishimo umwana aba akeneye.

Manzi Jean , watemberanye n’umwana we w’imyaka itatu , avuga ko umwana ari umutware kandi ko kumuhuna  cyangwa se ukanamushimira ibyo yakoze mu mwaka wose ushize , mugahana n’amasezerano y’uko azitwara umwaka utaha.

Ati:”Nk’ubu abana baje hano mu myicungo ntabwo bisaba ibintu byinshi , bisaba gusa kuba wowe mu byeyi uhari aka kubona , akagusaba icyo ashaka ukakimwemerera nawe ukamusaba icyo ushaka , nko gutsinda neza no gukomeza kugira ikinyabupfura”.

Undi mubyeyi witwa Marie Niwemewiza yagize ati:”Nk’uyu wanjye yabaye uwa mbere , kumuhemba nta kundi ni ukumuzana hano akidagadura, , biramuha umwete wo gukomeza gutsinda neza”.

Si mu Karere ka Muhanga gusa ababyeyi basohokanye n’abana babo kuko n’ahandi hatandukanye mu gihugu, ababyeyi bagiye basohokana n’abana babo ndetse n’umuryango wose mu rwego rwo kwishimana.

Sponsored

Go toTop