Nkuba Potter avuga ko Rocky Kimomo na Junior Giti bagize uruhare rukomeye mu buzima bwe nk’umusobanuzi wa Filime ubikora abikunze.Nkuba Potter avuga ko hari byinshi akesha uyu mwuga mu buzima bwe.Enkuba Makawena [Nkuba Potter] wavukiye mu gihugu cya Uganda aho Ise yari afite Inkomoko, ni umwe mu bana 120 barezwe na Rosamond Carr gusa mu muryango we akavukana n’abana 6.
Uyu musore , Nkuba Potter avuga ko akimara kwinjira muri Cinema nk’Umusobanuzi yahuye n’abandi barimo, Rocky Kimomo na Junior bakamubera inzira nziza yo gukomeza gukunda umwuga yihebeye. Ati:”Guhura n’aba bagabo byambereye inzira nziza yo gukomeza gukunda gusobanura kuko buri wese mfite ibyo na mwigiyeho.Junior Giti ni umusobanuzi ubikunda kandi ukora cyane , ibyo byatumye nigira ku mbaraga ze ndema izanjye”.
Nkuba ageze kuri Rocky Kimomo yashimangiye ko yamufashije byinshi birimo kumuzamurira izina na cyane ko ngo ari we musobanuzi yahuriye muri Filime imwe nawe bwa mbere.Yagize ati:”Umunsi mpura na Rocky Kimomo byari umugisha ariko by’umwihariko umunsi , ampa amahirwe yo guhurira muri Filime imwe mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Rubavu mu myaka nk’ibiri ishize. Uwo munsi twakoze igitaramo nzana ibikoresho byanjye abaribyo dusobanuriraho“
Nkuba avuga ko uwo munsi Rocky Kimomo yari yamwemereye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda (30,000 RWF), agaragaza ko n’ubwo atayamuhaye gusobanurira hamwe byamukingiriye imiryango bituma n’abantu bari batangiye kumusuzugura bagasiba izo yasobanuye babireka ndetse akabona n’akazi gashya.
Yagize ati:”Umwuga wo gusobanura usaba gushiruka ubute rwose.Ni umwuga mwiza ariko kubona amafaranga bisaba ngo ube warakoze Filime zigakundwa cyangwa ube warafashijwe kumenyekana nk’uko Rocky Kimomo yabinkoreye“.
Yasobanuye ko yakuze aziko azaba umuhanzi ariko bikaza guhinduka akisanga mu mwuga wo gusobanura Filime.Yagize ati:”Nkiri umwuna nu mvaga nzaba umuhanzi.Ni ibintu nakundaga ariko uko nakuze byagiye bihinduka kugeza bimvuyemo burundu nkisanga ndi umusobanuzi ubikunda. Kimwe n’abandi bana nakuze ndebe Filime zisobanuye uko imyaka yashiraga ariko burya ntawe umenya ejo hazaza”.
Avuga ko umunsi wo kuzijyamo yabitewe n’uko hari Filime yari yaranditse asa n’uwikinira maze, umuntu akamugira inama yo kuyinyuza muri Filime zisobanuye kugira ngo bayimenye bityo , agashaka umwe mu basohanuzi ngo amufashe nyamara akamuca amafaranga menshi bigatuma afata unwanzuro wo kuyiyamamariza ubwo agatangira gusobanura utyo.
Agaragaza ko nk’umuntu wari uzi icyongereza n’izindi ndimi yahise afata umwanzuro wo gutangira gusobanura.Ati:”Byarangoye kuko nigeze kwicara nkora Filime nto ariko itarimo ibintu byinshi kuko nari umwana ,irangiye umuntu ansaba ko nayinyuza muri Filime kugira ngo yamamare abantu bayimenye.Yandangiye umuntu mugezeho ansaba amafaranga y’umurengera ntaha mfashe umwanzuro wo gusobanura Filime nanjye nkayamamaza kandi narabikoze”.
UKO NKUBA POTTER YARI ABAYEHO N’UKO ABAYEHO UBU ?
Potter yavuze ko mbere atarasobanura ubuzima butari bwiza cyane nk’uko bimeze ubu, ashimangira ko yatangiye kubona abamugana bamusaba kubamamariza biri bo mu bimuha amafaranga agiye ku mufasha kwaguka agafungura iduka ry’imyenda.
Ati:”Muvandimwe, mbere nari mbayeho ubuzima bwa njye nyine butari bwiza ariko ubu mfite abantu , mfite inshuti ndetse bamwe batangiye kunsaba kumenyekanisha ibikorwa byabo bakampa amafaranga.Ubu nditunze, niyishyurira buri kimwe kandi mbere no kurya byari ikibazo“.
Nkuba Potter asaba abantu bose by’umwihariko urubyiruko gutinyuka bagakora ibyo baziko ari ibyiza kuri bo kuko ngo ejo h’umuntu hamenywa nawe.Yagaragaje ko yiteguye kwagura no gushyira ku rundi rwego umwuga we wo gusobanura.
KANDA HANO UREBE FILIME ZA NKUBA POTTER KURI WEBSITE YE KU BUNTU NTA CYO WISHYUYE.