Nyuma yo kubatizwa Dj Brianne atangaje amagambo akomeye

09/06/2024 11:53

Umukobwa wamenyekanye nka Dj Brianne mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yafashe umwanzuro wo kubatizwa mu mazi menshi kuri uyu wa 09 Kamena 2024 mu Itorero rya Elion Pentecost Blessings Church.

Benshi batangaje ko bishobora kuba ari Filime y’urwenya uyu mukobwa yakinnye bitewe n’uburyo azwi gusa nyuma yo kuva mu mazi menshi yahamije ko ari icyaremwe gishya.

Ati:”Ubu nahindutse icyaremwe gishya kandi narimaze hafi ukwezi niga.Abantu bakomeje kunca intege ngo ni Prank, ngo ntabwo bizakunda , ngo ntabwo nzabatizwa , ngo nzaba mbatijwe iki , ariko ubu ndabamenyesha ko nabaye icyaremwe gishya , ntihazagire umuntu wongera kunshumuza”.

Dj Brianne yavuze ko ibintu byose bigiye guhinduka kuri we.Ati:”Ibintu byose bigiye guhinduka , ubu mugiye kuzajya munyurira mbihorere”.

Brianne yemeje ko kuba umuntu bamwigisha mbere yo kubatizwa ari intero nziza ahamya ko amazi atariyo akuraho ibyaha ahubwo ko ari “Uburyo umuntu yegerana n’Imana n’uburyo ahindukamo”.

Akomeza agira ati:”Kubatizwa ni umuhango, n’ubundi urakomeza ukabaho mu buzima busanzwe , ariko nyine ugakomeza kwirinda”.

Yasabye abandi bantu kwegera Imana bakabatizwa.Ati:”Ikintu nasaba abantu ni uko bakwegera Imana bakabatizwa bakava mu by’Isi kuko bizashira”.

Dj Brianne yabatirijwe mu Itorero Elion Pentecost Blessings Church , abatizwa na Prophet Evariste Nyirindekwe kuri Hoteli ya Hilltop.

Previous Story

RUBAVU: Umugabo yishe umugore ajya kwitanga

Next Story

Indege yari itwaye Visi Perezida yaburiwe irengero

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop