Indege yari itwaye Visi Perezida yaburiwe irengero

11/06/2024 08:27

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi yaburiwe irengero. Dr Saulos Klaus Chilima n’abandi bantu icyenda bari kumwe baburiwe irengero n’indege barimo.Ibi byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Malawi mu itangazo basohoye kuri uyu wa 09 Kamena 2024.

Iryo tangangazo rigira riti:”Indege y’Igisirikare cya Malawi kirwanira mu Kirere , yahagurutse i Lilongwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere saa 9:17, itwaye Visi Perezida , Dr Saulos Klaus Chilima n’abandi bantu icyenda , itigeze igwa ku kibuga cy’indege cya Mzuzu Saa 10:02 nk’uko byari biteganyijwe”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko inzego zishinzwe ingendo zo mu Kirere zakomeje kugerageza kuvugisha abari mu ndege nyuma ibuze kuri Radar.Ati:”Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi , General Valentino Phiri yahise amenyesha Perezida Lazarus Chakwera ibyabaye , ahita asubika urugendo yari kugirira muri Bahamas”.

Inzego z’Umutekano za Malawi zivuga ko zikomeje ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha iyo ndege.Muri iyi minsi bisa n’aho umutekano wo mu Kirere utizewe kuko mu gihe gito cyane, abayobizi bakomeye bari kugwa mu mpanuka z’indege.

Kuko hari indi mpanuka yabaye Tariki 19 Gicurasi 2024, igahitana Perezida wa Iran, n’abayobozi bari kumwe barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Iyi mpanuka yaje ikurikira iyabaye muri Mata 2024 ihitana uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya hamwe n’abandi ba Ofisiye Umunani bari kumwe muri Kajugujugu.

_______Photo/Time Malawi

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kubatizwa Dj Brianne atangaje amagambo akomeye

Next Story

Umutwe wa M23 washyizeho abayobozi muri Diaspora

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop