Advertising

Isimbi Model yavuze uko akunda indirimbo za Chryso Ndasingwa

07/05/2024 09:07

Umushoramari mu bikorwa bitandukanye Isimbi Model yahamije ko Imana ayikunda cyane ndetse ko umutima we mwiza uzagera kuri bose.Uyu mugore wamamaye mu myidagaduro cyane yashimangiye ko ubuzima bwe bwubakiye kuri Yesu.

Ibi yatangaje mu gitaramo cy’Umuramyi Ndasingwa cyaraye kibereye muri BK Arena.Isimbi Model ngo yakiriye agakiza ku wa 24 /08/2014. Ati:”Tariki 24/08/2014 nibwo nakiriye agakiza.Uyu munsi nibwo nagize inyota yo gushaka Yesu wanjye. Ndavuga ngo niba uriho nyiyereka , tuve muri Yesu numvanye abandi kandi kuva icyo gihe ntabwo yari yampaana”.

Uyu mugore yatangaje ko akunda umuziki wo guhimbaza Imana ati:”Mu byukuri nkunda indirimbo zo guhimbaza Imana by’umwihariko iz’Abanyarwanda biturutse ku muhungu wanjye kuko ubwo twari tuvuye gusenga yatanshye aririmba indirimbo ya Chryso Ndasingwa kuva ubwo ndayikunda kugeza duhuye”.

Yatangaje ko adatandukanye cyane n’uwo abantu babona ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu bwamamare.Ati:”Isimbi wo ku mbuga Nkoranyambaga ntabwo atandukanye n’uwo mubona aha.Ntabwo mbeshya ubuzima bwanjye.Kuri njye ndashima Imana”.

Kuri we ngo Imana yamukuye kure ku buryo afite amashimwe menshi mu mutima we.Ati:”Mfite amashimwe atabarika kandi mfite Zaburi yanjye sinkiririmba iz’abandi”.

Previous Story

“Umukunzi wanjye muherekeza no mu bwiherero” ! Harmonize yaciye igikuba

Next Story

Nyampinga wa Amerika yeguye kuri uwo mwanya kubera uburwayi bwo mu mutwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop