RUBAVU: Umugabo yishe umugore ajya kwitanga

09/06/2024 10:28

Aya mahano yabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena byavuzwe ko umugabo yishe umugore we nyuma yo ku mwica akajya gutanga amakuru kuri RIB yo mu Karere ka Rutsiro.

Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we ngo yari amaze igihe afunzwe azira gukubita uyu mugore bityo ngo bakaba bari basanzwe mu makimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero mu Karere Rubavu, Nsabimaba Mvano Etienne , yemereye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yishe umugore we koko yarangize akajya kwitaga kuri RIB yo mu Karere ka Rutsiro aho bari basanzwe batuye.

Yagize ati:”Yego yamwishe nibyo.Yamwishe, nyuma y’aho aratoroka, ajya kubivuga kuri Polisi mu Karere ka Rutsiro , atanga amakuru bagezeyo dusanga koko umugore yapfuye ni uko byagenze”.Uyu muyobozi yavuze ko n’ubusanzwe bombi bari batuye mu Karere ka Rutsiro bakaba bari bamaze igihe gito mu Karere ka Rubavu.

Umwe mu banyamakuru wari uhari wahaye amakuru Imvaho Nshya yagize ati:”Uyu mugabo yari amaze igihe afunzwe azira gukubita uyu mugore gusa abaturage bavuze ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.Kugeza ubu biri kuvugwa ko yamaze kwitanga kuri Station ya Polisi yo mu Karere ka Rutsiro”.

Ibi byabere mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Gisa, mu Murenge Rugerero.Kugeza ubu uyu mugabo yamaze kugezwa ahabereye icyaha azanywe na Polisi y’u Rwanda.

Isoko: Imvaho Nshya

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

Umunsi Amavubi akina na Senegal

Next Story

Nyuma yo kubatizwa Dj Brianne atangaje amagambo akomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop