Advertising

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

07/09/2024 18:50

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho amagambo ataramushimishije.

Ubwo Latiffah Dangote umukobwa wa Zari Hassan na Diamond Platnumz , yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Diamond Platnumz utarabonekeye igihe , yafashe umwanya ajya muri  Afurika y’Epfo atungura Zari bifatanya n’inshuti mu birori by’uyu mwana Shakib wagombaga gufatwa nka nyiri urugo adahari.

Kuri Shakib nyuma yo kubona amashusho byari nko ku musuzugura ndetse no kumutesha agaciro kugeza ubwo yasabye umugore we ibisobanuro akamugaragariza ko atishimiye uburyo yitwaye undi nawe akamubwira ko atari akwiriye gufuha.

Kuri Zari ngo ntabwo yagombaga kubuza Diamond Platnumz kwisanzura ku mwana we, ahubwo asaba Shakib kwisubiraho.

Mu kiganiro Zari Hassan yagiranye na Bukedde 1, yasabye imbabazi umugabo we Shakib Cham.

Yagize ati:”Iriya ni imyitwarire itari ikwiriye ikiremwamuntu, ndagusaba imbabazi mugabo wanjye kubyo navuze.Unyihanganire nari nataye ubwenge.Narimfite nyinshi mu mutwe wanjye ariko ntawe mfite mbisangiza”.

Ku mbuga Nkoranyambaga zabo bari bahagaze kuganira no gukurikirana ndetse.

 

Previous Story

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Next Story

Harimo iya Bruce Melodie ! Twumvane indirimbo zasohotse muri iki cyumweru dusoje

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop