Gukina filime ni umwe mu myuga benshi usanga bifuza kujyamo bitewe nuko ari uruganda rurimo amafaranga menshi haba mu bihe byahise ndetse bikaba byararurishijeho kuba akarusho muri iyi myaka ya vuba nyuma y’umwaduko w’ikoranabuhanga riteye imbere by’umwihariko mu bihugu byateye imbere mu kuzikina no kuzitunganya bituma ari naho usanga abakinnyi cyangwa abazitunganya babarirwa amamiliyari mu madolari batunze.kuri uru rutonde rw’abakinyi batunze kurusha abandi twabegeranyirije, rwiganjemo abany’Amerika bo muri HollyWood, agace gafatwa nk’umurwa w’isezerano ku bakinnyi ba filime, haba haba kubanyamerika ubwabo ndetse no hanze yayo.
KUGEZA AHO UYU MWAKA WA 2024 UGEZE, DORE ABAKINNYI 5 BA MBERE BAKIZE KU ISI.
1.Tyler Perry
Tyler Perry w’imyaka 54,ni umukinnyi wa filime w’umunyamerika , akaba n’umwanditsi wazo. Uyu niwe wanditse ayobora ndetse ashore muri filime y’uruhererekane yiswe “The Oval”.
Perry yagiye agira amahirwe yo kwinjiza amafaranga menshi binuze mu gukina, kuyobora,gutunganya no kwandika filime zitandukanye ndetse birushaho nyuma yo gushing inzu ikomeye itunganya filime iherereye muri Atlanta ndetse bikaba byarashimangiye umwanya we wambere nk’umunyamerika ukomeye muri Hollywood.
Forbes igaragaza ko kugeza ubu muri 2024 afite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyali 1,4 mu madolari, Tyler Perry kandi aya mafaranga akaba anayavana no mu myidagaduro.
2.jerry Seinfeld
Jerry Seinfeld, w’imyaka 70, ni umunyamaerika w’umunyarwenya wamamaye cyane akaba umwanditsi, umukinnyi wa filime ndetse na n’umwe mubazitunganya. Uyu azwi muri filime yamamaye cyane yitiriye izina rye “Seinfeld”.
Uyu mugabo agatubutse atunze gaturuka ku masezwerano y’igihe kirekire yagiye agirana n’ibigo bitandukanye kandi bikomeye, ibitaramo by’urwenya bitandukanye yagiye ategura ndetse no muyindi mishanga y’ubucuruzi, harimo n’ubufatanye na Netflix binyuze mu kiganiro cye yise “Comedians in Cars Getting Coffe.”
Umutungo uyu mugabo afite kugeza ubu ubarirwa agaciro ka miliyari mu madolari y’Amerika.
3.Dwayne Johnson(The Rock).
Dwayne Johnson uzwi kandi kunizina rya “The Rock” ni umukinnyi w’umunyamerika, umucuruzi ndetse akaba n’umukinnyi wo gukirana (Wrestling) wabigize umwuga.
Dwayne Johnson waje guoresha igikundiro ndetse n’igihagararo afite mu mukino wo gukirana akerekeza no muri sinema byatumye akundwa no muri filime zitandukanye twavuga zikomeye ndetse zamamaye harimo nk “Fast and Farious na Jumanji”.
Dwayne Johnson, w’imyaka 52, wagiye anifashishwa no muri filime z’abana harimo nk’iyamamaye cyane yitwa “Moana” yasohotse mu 2016, kugeza ubu abarirwa umutungo ufite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari.
4.Shah Rukh Khan
Shah Rukh Khan, uyu ni umugabo wamamaye cyane muri sinema yo mu buhinde (Bollywood), akaba kandi umukinnyi wa filime uri muri uru rutonde Atari umunyamerika.
Uyu mugabo w’imyaka 58, ni umukinyi wa filime,arazitunganya ndetse akanaziyobora.
Mu itangazamakuru ryo mu buhinde azwi nka “Baadshah of Bollywood” ndetse na “king Khan”, yagaragaye muri filime zirenga 100, bituma arushaho kwamamara cyane, ndetse yahawe ibihembo birenga 14 bya filmfare Awards.
Khan bitewe n’amafaranga yakuye muri sinema y’ubuhinde , kongeraho imigabane afite mu kipe ya cricket yitwa Kolkata knight Riders IPL ndetse no gushora mu bashabitsi batandukanye, bituma aba umwe mu bakinnyi bakomeye mu buhinde bakize ku isi.
Bivugwa ko Shah Rukh Khan afite umutungo ungana na miliyoni 770 z’amadolari.
5.Tom cruise
umukinnyi wa Gatanu kuri uru rutonde ni Tom Cruise nawe akaba akomoka muei Amerika , ni umwe mu bamaze kwinjira mu gutunganya filime , kuzandika ndetse akaziyobora.
Uyu mugabo umaze ibinyacumi bitandukanye muri sinema y’Amerika, kongeraho n’ubuhanga bwe bk’umwe mu banyabigwi bo muri Hollywood.
Tom Cruise ku myaka 61, azwi cyane muri filime “mission Impossible” ibice bitandukanye n’izindi filime nyinshi yagiye akinamo ndetse zikamamara byatumye yinjiza amafaranga menshi.
Kugeza ubu uyu mugabo yashinze sosiyete ye itunganya filime yitwa Cruise/Wagner production, nayo igirauruhare runini mu kuzamura ubutunzi bwe.
Tom Cruise abarirwa umutungo ufite agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bo mui Hollywood bahembwa menshi.