Umuryango wa Mr Ibu umaze igihe apfuye watangaje igihe azashyingurirwa.
Mr Ibu amaze gucibwa akaguru kamwe byabaye ikibazo kuri we atangira gukomererwa n’uburwayi biba ngombwa ko asubira mu Bitaro bivugwa ko yagombaga gucibwa akandi kaguru.Mr Ibu, yaje kugwa mu Bitaro biba agahinda gakomeye ku bakunzi ba Cinema muri Nigeria n’abandi bakundaga uburyo yitwagaga imbere ya Camera.
Kuri ubu umuryango we, watangaje ko nyakwigendera azashyingurwa mu Mujyi we wa Amuri , Nkanu mu Burengerazuba bwa Leta ya Enugu.Mu mu rwandiko rwasinywe n’umuvandimwe wa Mr Ibu ,Elder Sunday Okafor, yagaragaje ko Mr Ibu azashyingurwa nk’intwari.Yaguze ati:”Umuryango wa Okafor Eziokwe Amuri , Nkanu , urashaka guha icyubahiro ibigwi by’intwari John Ikechwukwu Okafor wasize umurage w’urukundo, guseka no kubaho”.
“Tuzishimira ukuhagaragara kwanyu mu gushyingura umuhungu wacu, umugabo , papa , sogokuru,umuvandimwe , marume , n’umukwe mu Kwezi kwa Kamena , tariki 28 , 2024.Tubasabye kuzifatanya natwe kuri uyu munsi wanyuma wo kubona kuri Mr Ibu”.Bavuze ko ikiriyo kizatangira ku wa 25 Kamena bagaragaza amateka ye , ku wa 26 habeho icyiswe ijoro rya Mr Ibu [Mr Ibu’s Night], iryo joro rikazacanwamo buji nyinshi hakaba n’igitaramo cyo mu buryo bwa ‘Live’.
Ku wa 27 , hazabaho Misa yo kumusabira hanyuma tariki 28 Kamena ashyingurwe mu cyubahiro.Ikiriyo kizarangira tariki 29 nabwo habe Misa yo gushimira Imana izitabirwa n’abo mu muryango we, inshuti n’abandi babyifuza.