Umuhanzikazi Valentine wamamaye cyane nka Dore impogo kubera indirimbo yitwa ko yakoze yitiriwe, yavuze ko yahamagawe na RIB bamusaba kwitaba azira ibitutsi, arasaba imbabazi ko atazongera.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’umunyamakuru Emmy Nyawe ukorera kuri YouTube channel yitwa 3Dtv, nibwo uyu mukobwa yavuze ko aherutse guhamagarwa na RIB asabwa kwitaba nyuma Yuko Hari umuntu wamureze ko yamututse.
Yavuze ko mu gitondo cyo kuwa 1 taliki 15 Mutarama 2024 yahamagawe na nimero isanzwe abwirwa ko ari umukozi wa RIB. Amusaba kwitaba ku kicaro giherereye igikondo, icyakora avuga ko hari uwamugiriye inama yo guhungira mu gihugu cy’Ubugande ariko yanga gukurikiza iyo nama.
Icyakora avuga ko kuba yaratukanye, avuga ko yabanje gutukwa ndetse aribyo byatumye nawe kamere izamuka bityo atukana asubiza uwamubanje. Icyo nicyo cyatumye uyu mukobwa yitaba RIB kuko yumvaga ko bitarakomera cyane.
Icyakora yavuze ko yabwiwe ko ntawamureze ahubwo RIB yashakaga kumugira inama.Ni nyuma Yuko uyu mukobwa yari amaze iminsi akora ibiganira ashwana n’abantu bagiye batandukanye.
Uyu mukobwa avuga ko ubusanzwe atuje nta mahane agira ariko kubera amagambo mabi abwirwa na bamwe mu bantu bakora ibiganiro bamuvuga nabi aribyo bimutera kugira amahane.
Icyakora uyu mukobwa yavuze ko ashimira ubuyobozi cyane Urwego rw’ubugenzacyaha RIB uburyo bukoramo akazi ndetse burenganura abo bose barengana.
Source: 3Dtv