Advertising

Dore impinduka abagabo bose bahura nazo iyo bamaze kubyara

01/08/24 11:1 AM

Iyo umugabo amaze kubyara cyangwa yitegura kwibaruka ahura n’imbogamizi nyinshi zirimo izo muriwe ndetse n’izindi zo hanze ye.

 

Ubuzima bw’umugabo udafite umugore n’ubuzima bw’umugabo ufite umugore burya ni ubuzima butandukanye cyane. Kubera ko umwanya we wose atangira kuwuharira umuryango we ntiyongera kujya mu dukungu yirwagamo cyera akiri ingaragu.

 

Dore zimwe mu mpinduka umugabo ufite umwana ahura nazo;

1.Koroha: Umutima w’umugabo wabyaye uhita woroha kubera ko yibarutse umwana. Burigihe umugabo ufite umwana azahorana Umutima woroshye mu buryo bwo kwita ku mwana we ndetse n’umugore we mbese umuryango we muri rusange.

2.Guhinduka mu mitecyerereze: Umugabo wabyaye umwana ikindi ahita ahinduka mubyo atecyereza byose cyane ko inshingano Ziba ziyongeye bityo akora uko ashoboye ngo yite ku muryango we.

3.Gutwita ku mugore birabangiza: Iyo umugabo afite umugore utwite rimwe narimwe ahura nimpanuka kuko uko gutwita gushobora kumwangiza mu buryo bubi cyane ko hari ibintu we n’umugore we badakora kuko umugore atwite.

 

Inzobere zivuga ko iyo umugore atwite umugabo atarya kubera kubura appetite kuko aba yisangije Kandi amenyereye gusangira n’umugore we.

4.Stress ziriyongera: Umugabo ahura na stress nyinshi kuko aba akora cyane ngo abone ibitunga umwana we n’umugore. Ikindi iyo umugore n’umugabo babyaye umwana, umugore umwanya we wose awuharira umwana we bigatuma aburira umwanya umugabo bityo stress zikarushaho kwiyongera.

5.Gushirirwa cg kubura amafaranga: Abagabo ni abantu bumva ko umwana wabo akwiye kubaho ubuzima bwiza ndetse n’umugore we rero iyo umugabo abuze cyangwa ashiriwe n’amafaranga nabyo bumubera imbogamizi ku buzima bwe.

Source: fleekloaded.com

Sponsored

Go toTop