Advertising

Ana wamamaye muri filime y’abana yitwa ‘Coco’ yapfuye

01/02/24 15:1 PM
1 min read

Umukinnyikazi wa Filime witwa Ana Ofelia Murgua  wamamaye mu yitwa Coco yapfuye nku myaka 90 y’amavuko.

 

Umukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa Coco aho bakoresheje ijwi rye cyane,yapfuye afite imyaka 90.Muri iyi filime hagaragaramo umwana wari ufite impano yifuza kuzaba umuhanzi akambukiranye hantu hanini kugira ngo agere kundoto ze.

Uyu mugore wari umaze imyaka 60 muri Cinema, yakinnye ari mama Coco muri iyo filime yaje gutuma izina rye ryamamara cyane.Amakuru y’uko yapfuye yamenyekanye ku munsi wo ku cyumweru atangajwe n’inzego z’Ubuyobozi muri Mexico zishinzwe ubuhanzi , ubugeni na Cinema, gusa ntibagaragaza neza icyo yazize.

 

Muri iri tangaza bagaragaje Mama Coco, nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu ruganda rwa Cinema muri iki gihugu.Uwitwa Lucina niwe wemeje iby’urupfu rwe.Umwana ugaragara muri iyi Filime yisanze kumusozi wuzuye imirambo gusa ubwo we yari mu rugamba rwo gushaka impano ye yo kuririmba.

 

Sponsored

Go toTop