Bamwe mu bahanzi bamaze kubaka izina muri muzika Nyarwanda batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo nshya buri umwe ku giti cye.
Anyuze kuri Konti ye ya Instagram Ariel Wayz yagize ati:” Uhereye ubu ndashyira hanze indirimbo nshya ‘Agasinye'”.
Agasinye ni imwe mu ndirimbo 3 [ Extended Play ] , Ariel Wayz aherutse gushyira hanze ziri mu buryo bw’amajwi mu kwezi gutambutse.
Umuhanzi Rosskana wamamaye bwa mbere mu ndirimbo Fou de Toi nawe yaciye amarenga yo gushyira hanze indirimbo nshya anyuze kuri Konti ye ya Instagram.