Umuhanzi Mbosso yazamuye urwango afitanye na mugenzi we Otile Brown

27/10/2023 09:31

Mbosso wo mu gihugu cya Tanzania yavuze ku rwango bivugwa ko afitanye na mugenzi we wo muri Kenya Otile Brown.

 

Mbosso yavuze ko n’ubwo byahwihwishijwe ko badacana uwaka , Mbosso yeruko we atajya ashaka ko habaho urwango hagati ye n’abandi bahanzi bo muri Afurika ndetse n’ahandi, agaragaza ko aba yifuza urukundo muri muzika.

 

Mbosso yabwiye Wasafi FM ko mu by’ukuri urukundo afitiye umuziki ruzahoraho agaragaza ko hagati na Otile Brown hajemo kutongera guhuza kumishinga yabo bigatuma guhura kwabo kuba guke.Avuga ibi yasobanuye ko igihe we n’abamufasha bahuza , ashobora gukorana na Otile Brown agaragaza ko ubwo bageragezaga gukorana Otile Brown yananiwe kuzuza ibyo yasabwaga.

 

Ati:” Yaje kundeba ansaba ko dukorana muha ibyo kugenderaho biramunanira.Njye ndi umuhanzi ufite aba mufasha [ Management ] rero iyo wifuza ko dukorana wubahiriza amategeko”.

 

Amakuru avuga ko Otile Brown yifuzaga gukorana n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse na Mbosso. Otile Brown yavuze ko Mbosso na Diamond bambara Chaine ( mu ijosi) za pirate bagamije kubeshya ndetse ahishura naho nazigurira.

Previous Story

Shaffy utuye yashyize hanze indirimbo ‘Bana’ yafatanyije na Chris Eazy [ VIDEO ]

Next Story

Umukobwa yavuze ko buri kwezi azajya ahemba umugabo we asaga Miliyoni 17 Rwf ariko akamwitegekera

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop