Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ari mubahataniye ibihembo bya Zikomo Africa 2023 bizatangwa mu kwezi kwa Ugushyingo.
Kugeza ubu amatora yatangiye mu bihembo mpuzamahanga bya Zikomo Africa Awards 2023 bizatangwa rwagati mu kwezi ku Ugushyingo.Umuntu wese anezezwa no kubona hari umushimira ko ari gukora neza benshi bakabikunda kurushaho iyo bikorewe mu ruhame.
Iyo ikaba ariyo ntego nyamukuru y’ibihembo bigenda bitangwa mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.Zikomo Africa Awards ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Lusaka, Zambia kuri iyi nshuro bizatangwa kuwa 18 Ugushyingo 2023.
Ibi bihembo bimaze kuba bimwe by’inganzamarumbo mu bitangirwa muri Afurika bikora mu nguni zitandukanye zirimo ubuzima, siyanse, imikino, tekinoloji, imyidagaduro n’ibindi.
Mu gihe hitegurwa itangwa ry’ibi bihembo muri uyu mwaka hatangiye amatora ari kuba binyuze kuri vote.zikomoawards.com aho amanota ari mu bihesha amahirwe uhatanye.
Ubuyobozi bwa Zikomo Africa Awards mu Rwanda bukaba nyuma yo kubona ko abanyarwanda bahatanye mu byiciro umunani bwasabye abakunzi babo kubashyigikira kugira ngo bazabashe kuhatambuka gitore.
Bati”Ni ngombwa kubashyigikira kuko kwegukana igihembo by’umwihariko mu bihembo mpuzamahanga niby’agaciro gakomeye yaba ku kibonye no ku izina ry’igihugu akomokamo.”
Ibihembo bikaba byaratewe inkunga n’ibigo bikomeye birimo n’ibinyamakuru bifite izina ku isi byitezwe ko abanyafurika bakomeye mu muziki bazaririmba mu itangwa ryabyo.
Urutonde rw’abanyarwanda bahatanye mu bihembo bya Zikomo ni byiciro bahatanyemo.
1) Best Zikomo Motivational Speaker: Mutesi Jolly
2) Best Zikomo Sport Person: Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
3) Best Zikomo Collaboration Song: Kenny Sol ft Harmonize-One More Time
4) Best Zikomo Radio Personality (Southern and East Africa): Rusine Patrick
5) Best Zikomo Inspiration Woman: Prof Agnes Binagwaho
6) Best Zikomo TV Series: Bishop Family
7) Best Zikomo Club DJ: DJ Alisha
8) Best Zikomo Afrocharts: Bruce Melodie.
Mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards 2023 harimo Coca Cola, Noneho Events, Afrocharts n’abandi.