Advertising

Minisitiri w’urubyiruko yasabye Bruce Melodie na The Ben gutegura igitaramo cyabo bombi akebura abakomeje kubahanganisha muri muzika

10/22/23 19:1 PM
1 min read

Minisitiri w’urubyiruko DR Utumatwishima  Abdallah , yasabye abanyamakuru kurekera guhanganisha Bruce na Ben, avuga ko aribo beza umuziki Nyarwanda ufite.Gusa abasaba gutegura igitaramo cyabo bombi.

 

 

Nyuma y’ibihembo bya Trace Awards , Dr.Utumatwishima Abdalla , yagaragaje ko guhanganisha aba bahanzi bombi ari amakosa , kuko ari bo bahanzi beza umuziki Nyarwanda ufite.Mu magambo ye yagize ati:”Nubwo bishobora kuba byazamura  #vibes za weekend nyuma ya #TraceAwardsRwanda2023 : -Guhanganisha Ben na Melodie, si sawa. -Spaces na za Youtube zizana urwango ni  bibi. ❤️Aba basani bombi ni mu beza cyane u #Rwanda rufite. ✍🏿 Ahubwo badupangire  #2 Men show vuba aha. #RwoT”.

 

 

The Ben na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Trace Awards, aho Bruce Melodie , yaririmbye indirimbo yafatanyije na Shaggy ,mu gihe The Ben yaririmbanye na SIMBA indirimbo ‘WHY’.The Ben ntabwo yigeze agira icyo avuga ko ku ihanganishwa rye na Bruce Melodie , mu gihe Bruce we yavuze ko babahuje yamuha isomo rya muzika ariko yemeza ko ari mukuru we ndetse ko amwubaha.

Sponsored

Go toTop