Diamond Platnumz yasezeranyije abana be ko azabazana i Kigali mu gitaramo cya Trace Awards nyuma yo kwishimana nawe bakanga gutaha

18/10/2023 15:01

Diamond Platnumz nyuma yo kwishimana n’abana be , bageze igihe cyo gutaha banga kujyana na Nyina wari ubategereje.

 

 

Princess Tiffah na Nillah , abana Diamond Platnumz yabyaranye na Zari Hassan bagiranye ibihe byiza na Se ndetse bamwereka ko ari abahanga mu rwego rwo hejuru binyuze mu mibare bakubye vuba vuba ntaho babanje kurebera.

 

 

Ababana , bagaragaje ko bakunda se cyane , batangiranye umunsi , ubwo se yari agiye gufata amashusho y’indirimbo nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje ubwo bavugaga ko Se [ Diamond Platnumz ], ariwe mukire wa Mbere bazi bataka Isaha ye , imodoka ye ndetse n’uburyo afite imikufi ihenze.

 

 

Uko amasaha yagiye azamuka niko abana bakomeje kuba inshuti na Se cyane , kuburyo byageze igihe cyo gutaha bakanga kuva hamwe na we na cyane ko yari yabasuye muri Afurika y’Epfo.

 

Diamond ajya gusezera abana be bakemera , yababwiye ko azabazana mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cya Trace Awards and Festival giteganyijwe muri Weekend [Iminsi isoza icyumweru].

 

Bagiranye ibihe byiza na Se

 

Previous Story

Ni ryari uzamenya ko umugore wawe ashaka ko mutera akabariro ? Bigenda gute kugira ngo abishake ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

BIRAVUGWA: Ibyamamare birimo Zari , Diamond na Meddy mu bazitabira ubukwe bwa The Ben 

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop