“Nkunda uyu mugabo n’umutima wanjye wose kuko tugihura namenye ko duhuje byose ” ! Chloe Bridges yatomagije umugabo atwitiye

by
11/10/2023 09:44

Nyuma y’imyaka 2 bombi bakoze ubukwe , Chloe Bridges na Adam Devine baritegura kwibaruka impfura yabo.

 

Aba bombi Adam Devine na Chloe Bridges bakoze ubukwe mu mwaka wa 2021 bishatse kuvuga ko bamaze imyaka 2 yonyine babanye.Kuri ubu rero batangaje ko bari mu byishimo by’urugo rwabo binyuze mu mafoto n’amagambo yatangajwe na Chloe Bridges.

 

Binyuze mu makuru yashyizwe hanze na nyiri ubwite , Chloe Bridges w’imyaka 31 ngo atewe ishema nuko umuryango ugiye kwaguka. Yagize ati:” Ndumva ntegerezanyije amatsiko uyu muryango muto ugiye gutangira”. Arongera ati:” Reba turatwite”.

 

Devine Adam w’imyaka 39 nawe yahise agaragaza amarangamutima ye ku mwana bagiye kubyara aho we yashimangiye ko azaba Se mwiza. Ati:” Ubu nabaye mugari ariko na Chloe aratwite kandi birashimishije ndetse nizeye ko nzaba papa mwiza”.

 

Aba bombi bahuye mu mwaka wa 2015 bahujwe na Filime yitwa The Final Girls yafatiwe amashusho muri Mexico . Bakomeje kubihisha gusa muri 2021 bakora ubukwe.

 

Mu mwaka wa 2021 Chloe Bridges anyuze kuri konti ye ya Instagram, yagaragaje ko mu by’ukuri bagowe no gutegura ubukwe mu COVID-19 gusa ashimira Imana ko babigezeho.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Juliana Kanyomozi yatangaje ko ari gutegura Album nshya izongera kumuhuza n’abafana be

Next Story

Nkore iki ? : Mwarimu wanjye akomeje kunsaba ko turyamana kandi mubukobwa bwanjye ntawundi nari naryamana nawe

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop