Diamond Platinumz yavuze ko atazigera yemerera umukobwa we Princess Tiffah n’abana be b’abahungu Kuba abahanzi

17/09/2023 10:08

Umuhanzi Diamond Platinumz wamamaye munjyana ya Bongo muri Tanzania yavuze ibyo kuba atazemerera umwana we w’umukobwa Princess kujya mu muziki.

 

Iyi nkuru yatangaje abantu benshi bibaza impamvu Diamond Platinumz nk’umuhanzi mukuru yagaragaje ko adateze kwemerera umukobwa we kujya muri muzika nyamara ari umwe mu bahanzi Afurika ifite bazi neza agaciro k’umuziki.

 

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki ari kimwe mu bintu bibi cyane kumuhanzi w’igitsina gore wiyemeje kubijyamo.Diamond yavuze ko ikintu kimutera ubwoba kikanatuma avuga ko atazemerera umukobwa we kuwujyamo ari ubusambanyi bubamo, ngo na cyane ko yagiye ahangana nabyo mu myaka myinshi itambutse.

 

Diamond Platinumz yagize ati:” Abahanzi b’igitsina gore banyura muri byinshi kugira ngo bagere aho bifuza.Umukobwa wanjye Tiffah akunda umuziki cyane kandi nawe yambwiye kuva kera ko inzozi ze ari ugukora ubuhanzi ariko ntabwo nzabimwemerera n’umunota umwe kuko njye nk’umubyeyi inshingano zanjye ni ukumenya ko umwana ari munzira nziza”.

 

Diamond Platinumz yavuze ko afite gahunda zo kureba ibyo uyu mwana we azisangamo aho kujya muri muzika.Ati:” Natangiye gushaka ibintu uyu mwana wanjye azajyamo ariko bitandukanye cyane n’ibyo ndimo .Nshobora ku mutegurira kuba umwe mubafasha abahanzi cyangwa agakora ubushabitsi bwe ku giti cye ariko ntabe umuhanzi.

 

Uyu mwana kandi afite amahirwe ye ngomba no kumureka akishakira ibyo gukora we ubwe bitari mu buhanzi”.Ibi Diamond Platinumz yabivuze no kubahungu be , agaragaza ko bagomba kuba ibindi bintu ariko bitandukanye cyane n’umuziki.

Previous Story

Ntibigeze bajya mu kwa Buki ! Inkuru y’urukundo rwa Prince Kid na Nyampinga Iradukunda Elisa isize inkuru i Musozi Elisa ashimirwa ubupfura

Next Story

Umugore umaze kubyara abahungu 9, yavuze ko atazigera arekera kubyara mpaka abyaye umukobwa

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop