Ntibigeze bajya mu kwa Buki ! Inkuru y’urukundo rwa Prince Kid na Nyampinga Iradukunda Elisa isize inkuru i Musozi Elisa ashimirwa ubupfura

09/17/23 8:1 AM
1 min read

Urukundo rw’aba bombi rumaze kuba umugani na cyane ko aho kujya mu kwabuki bagiye kuburana, Elisa Iradukunda agashyigikira umugabo amutera ingabo mu bitugu.

 

Inkuru z’urukundo rwabo zacicikanye ahantu hatandukanye ndetse natwe twarazanditse, muri izi nkuru hagaragaramo ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2022 ari nabwo abantu batangiye kumenya ko ibyabo, mu mpera za 2023 abanditsi batangira kugereranya urukundo rwabo n’urwaranze Romeo na Juliette.

 

Nyuma y’iminsi 15 gusa basezeranye imbere y’Imana , Prince Kid yasubijwe imbere y’urukiko aho kuryoshya n’uwo yishakiye ategura urubanza. Miss Elisa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 mu irushamwa rya Miss Rwanda ryategurwaga n’umugabo we w’iki gihe ntabwo yigeze amuva iruhande ndetse ntabwo yigeze ahagarara kumwerekako amukunda.

 

Tariki 16 Nzeri 2023 nanone Prince Kid , nibwo yitabye urukiko aherekejwe nanone n’umugore we Miss Elisa Iradukunda wakomeje kumuba bugufi.

Go toTop