Advertising

Umuramyi Rene Patrick yinjije umugore we usanzwe ari umunyamakuru wa RBA muri muzika y’indurimbo z’Imana – VIDEO

09/04/23 17:1 PM
by
1 min read

Rene Patrick yinjije umugore we mu mwuga wo kuramya Imana kumugaragaro.Uyu mugore wa Rene Patrick, asanzwe akorera Television Rwanda (KC2).

 

Rene Patrick n’umugore we basanzwe baririmba mu bitaramo bitandukanye gusa bari batarashyira hanze indirimbo bahuriyemo.Nyuma yo kumwinjiza mu muziki kumugaragaro, bahise bashyira hanze indirimbo nshya bise ngo ‘Jehova’, irimo ubutumwa bwo guhimbaza Imana.

Muri iyi ndirimbo bahuriyeho hakubiyemo ubutumwa bugaragaza ko hari impamvu abantu bashima Imana bakanayihimbaza.Uyu muramyi kuri iyi ndirimbo aririmba agira ati:” Hari impamvu dushima Imana tukanayihimbaza, ni uko twabonye ineza yayo.Jehova uri Imana nkuru , Jehova uri Imana nkuru”.

Tubibutse ko aba bombi barushinze tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Sponsored

Go toTop