Ubusanzwe abakobwa benshi ni bamwe mu bantu bazwiho kugira ibigare byinshi bagenderamo, byakugora kubona umukobwa ubaho nta gikundi agenderemo bitewe naho ari.
Umugore umwe yafashe iyambere mu guhwitura abakobwa abagira inama yo kwitondera ibyo bigare bagendamo kuko bashobora kwisanga aribyo bibangirije ubuzima burundu.
Ubwo uyu mugore yagiranye ikigaragara n’ikinyamakuru kitwa kingdom FM nibwo yavuze ko nawe ikigare cyatumye atangira kuryamana n’abagabo akiri muto.
Uyu mugore witwa Kisa ubusanzwe amakuru ahwihwiswa ko yafashwe kungufu ubwo yari afite imyaka 16 ariko we yivugiye ko atigeze afatwa kungufu.
Yivugiye ko inshuti yari afite icyo gihe ubwo yari afite imyaka 16 arizo zamwoheje ngo ajye aryamana n’abagabo ngo bamuhe amafaranga.
Yakomeje avuga ko ubuzima bwe nubundi bwamugoye cyane ko ngo Atari afite ababyeyii ngo bamwiteho bamugire inama mu buzima.
Yavuzeko kandi usanga abakobwa benshi hano hanze bakora iyo bwabaga ngo babe ibyamamare Aho batanga imibiri yabo kubabazamura ngo bamamare.Yasoje agira inama abakobwa kunyurwa n’uko bari mbese nibyo bafite Kandi bakirinda ikigare kibi.