Advertising

Umuhanzi Ross Kana yashyize avuga ko ariwe wihereye Element indirimbo ye ‘Fou de Toi’ kubera ko yari amwizeyeho abafana benshi ahishura ko ubu nta nigiceri yayibonaho

08/29/23 22:1 PM
by
1 min read

Umusore ukiri muto uzwi ku izina rya Ross Kana z yagaragaje ko ariwe wahaye Element Indirimbo Fou de Toi’ nyuma y’imyaka bayikoraho yaranze gusohoka kubera akazi ka Element.Uyu musore yatanze urugero kuri The Ben wahaye Diamond Platinumz indirimbo WHY ashimangira ko nawe ari uko byagenze.

 

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Inyarwanda, yagaragaje ko ariwe wagitanze ati:” Maze iminsi numva abantu bavuga ibintu bitandukanye ariko ibyo bavugaga byose harimo ibinyoma.

 

Mbere na mbere nagiragango mbabwire ko arinjye wahaye indirimbo Element kuko ni indirimbo yari imaze igihe kirekire kubera akazi kenshi Element agira.Nyuma yo gushyikiriza Element indirimbo yayishyizemo ibirungo ibanziza dusaba Bruce Melodie kuyijyamo kubw’amahirwe arabyemera.

 

Rero irangiye nahise nyiha Element kugira ngo ayishyire kumbuga ze bitewe n’abafana afite, rero niyo mpamvu kugeza ubu ntanigiceri nayibonaho”.

 

Element yemeza ko kuba Element yagenda abivuga ntakibazo kirimo na cyane ko ngo ariko kuri , kuri ubu indirimbo ni iya Element.Yavuze ko icyo yashakaga ari uko indirimbo imumenyekanisha binyuze mu bafana be (Subscribers).Uyu muhanzi yemeza ko indirimbo yetumye amenyekana binyuze muri Element na Bruce Melodie.

Src: InyaRwanda

Sponsored

Go toTop