“Mana ubuzima bwange kuki mpora mbubirira ibyuya kandi nkanga nkaburara!” Amagambo yuzuye amarira ari mu ndirimbo y’Umuhanzi Remedy ateye ishavu!.

09/08/2023 19:02

Ntihinyurwa Tier umaze kubaka izina nka Remedy Kongwe yasobanuye agahinda n’ishavu yandikanye indirimbo yashyize hanze yise “Haleluya” .yuzuyemo ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo.

Remedy yavuze ko yatekereje kwandika indirimbo ivuga neza ubuzima yaciyemo ariko nanone abaza Imana imbamvu yabihisemo!.

Remedy Ati: Hari igihe nakoraga ikiyede maze bakajya bahora batubwira ngo bazaduhemba ejo, ejo hagera bakatubwira ngo ni ejo , natekereza ukuntu ndi kubira ibyuya nyamara ndi buburare amarira agashoka.

Iyi ndirimbo rero niho nayivanye. Kandi nkurikije benshi babayeho gutyo numva naragerageje kubakorera ubuvugizi kuko hari abakoresha bateye batyo, usanga aho kugirango bite ku byuya by’abakozi babo ahubwo barushaho kubatega iminsi”.

Remedy ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Juli Tv ikorera kuri Youtube. Video

Remedy aherutse gukorana indirimbo na Papa cyangwe ayita “Keza” indirimbo yakunzwe na benshi kuburyo ariyo ndirimbo abona yamufunguriya amarembo.

Remedy arasaba M Irene, Yago, Bruce Melodie , Lucky n’abandi bashinzwe kuzamura Impano ko bamufata akaboko kuko abona ntacyo abura ngo Impano ye yake kuko Yemeza ko ubuhanga afite mu muziki atari ubwo kwirengagizwa!.

_ kanda hano urebe haleluya by Remedy Kongwe

:Shalomi_wanyu

Previous Story

Umugore bamufashe ari guca inyuma umugabo we muri Hoteli yinginga abantu ngo ntibamufotore

Next Story

Israel Mbonyi ari mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop