Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , yagaragaye yishimanye n’umukobwa w’ikizungerezi bivugwa ko bakundana.
Kubera uburyo uyu muhanzi akomeje gukekerwa buri mukobwa bari kumwe, buri wese yemeza adashidikana Israel Mbonyi ageze igihe cyo kubaka urwe akava mu burisiribateri.
Mu minsi yashize , hasohotse ifoto ya Esca Fifi ari kumwe na Israel Mbonyi , benshi bakekako bari mu rukundo gusa nyuma biza kugaragara ko ari ifoto isanzwe idafite n’aho ihuriye n’urukundo rwabo, dore ko ari ifoto yafashwe tariki 19 /5/2023 ubwo Israel Mbonyi yari amaze gukora igitaramo cyo kumurika Umuzingo we mushya.
Kuri ubu Israel Mbonyi, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’aho hasohokeye amafoto n’amashusho ari kumwe n’abakobwa b’ibizungerezi benshi batekereza ko bari mu rukundo.Uyu mukobwa uba mu Buholandi w’Inzobe niwe bivugwa ko bakundana.
Muri aya mashusho, Mbonyi agaragara ari kumwe n’abakobwa babiri baganiraga basangira umutobe.Uyu mukobwa yakomeje kuvugwa gukundana na Mbonyi.
Amakuru ahari avuga ko uyu mukobwa akundana na Israel Mbonyi ngo na cyane ko bya yari amaze iminsi avuga ko afite umukunzi ariko ataramushyira hanze.
Uyu muhanzi Israel Mbonyi, yari amaze igihe ari hanze y’u Rwanda mu bitaramo yakoreye I Burayi ndetse ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kuri Noheli muri BK Arena.