Umugore wo mu gihugu cya Nigeria, yafatiwe muri Hotel , afashwe n’umugabo we maze yinginga abantu bari baraho ngo bareke kumufotora.
Ibintu byose, byatangiriye k’umuryango wa Hotel itigeze ivugwa amazina ubwo cameraman yafataga buri kimwe cyose cyari kirimo kubera aho.
Nyuma yo gufatwa uyu mugore yatakambiye abantu barimo gufotora, maze abantu bibaza niba ikibazo ari ugufotorwa cyangwa niba ari icyaha yakoze na cyane ko yari yishwe n’isoni.
Umugabo w’uyu mugore byasaga naho ariwe wazanye umu cameraman, we yifuzaga ko ibintu byose babifata nk’urwibutso rubi.
Uyu mugabo yagaragaje agahinda gakomeye cyane ndetse agaragaza ko ababajwe n’ibyo yakorewe n’umugore we , asaba n’abandi bagore kugabanya guca inyuma abo bashakanye.
Bamwe mu babonye aya mashusho yanyujijwe kuri TikTok , bagiriye inama uyu mugore bamusaba kubigira isomo rikomeye.