Kuki abagore bari kugira ubwoba bwinshi iyo abagabo babo bavuze ko bagiye gupimisha uturemangingo (DNA) ku bana babo?

05/08/2023 12:27

humvikana inkubiri yo kujya gupimisha uturemangingo ndangasano (DNA), gusa si ho gusa kuko ahubwo mu gihugu cya Uganda byamaze gufata indi ntera ndetse bigenda byiyongera umunsi ku wundi.

Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu we yagiye kure asaba abagabo guhagarika ibi byo gupimisha abana ngo barebe ko ari ababo, kubera ibyo yise ko bidatuma habaho imibereho myiza y’abaturage muri iki gihugu. Minisitiri Margaret Muhanga yagize ati “si ngombwa ko abagabo mujya gupimisha isano ndangamuzi y’abana murera, kuko burya umwana wareze aba ari uwawe, iby’amaraso nta mumaro bifite.”

“cyane ko nta muntu wenda kukwambura uwo mwana, rero murere neza ugumane na we, ndetse bigufashe no kugumana amahoro mu mutima wawe, ese niba wumva ko hari abicana kubera ibyo bizamini bya DNA, kubera iki wahirahira ujya kubifatisha?”

Uyu mu minisitiri yakomeje avuga ko burya icyo utazi kitapfa kukwica, ahubwo iyo ukimenye aribyo bikwica, kubera ko iyo umenye ko uwo mwana Atari uwawe birangira wibabarije umutima. Minisitiri Muhanga yavuze aya magambo nyuma y’uko hakwirakwiye amakuru y’abantu benshi bicanye mu miryango yabo kubera ko abagabo bagiye gupimisha bagasanga abana Atari ababo.

Gupimisha ibizamini bya DNA byagiye bifata intera mu bihugu binyuranye, kuko iri koranabuhanga kera yabarizwaga I Burayi gusa, ariko kuri ubu ryagiye rizanwa muri ibi bihugu imbere. Mu Rwanda umubare w’abagabo bapimisha ibi bizamini bivugwa ko byikubye inshuro zirenga 4 kuva mu myaka itanu, ndetse bikaba byaragiye byangiza imibare mu ngo zinyuranye.

Previous Story

‘Ntabwo nsubiramo’ Muhire Pierre wasabwe na Gitifu gusubiramo ari gusezerana akamutsembera yabaye ikimenyabose

Next Story

Ujye witondera iki kintu n’ukora imibonano mpuzabitsina

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop