‘Ntabwo nsubiramo’ Muhire Pierre wasabwe na Gitifu gusubiramo ari gusezerana akamutsembera yabaye ikimenyabose

05/08/2023 09:44

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’umugabo witwa Pierre Muhire n’umugore we bari barimo gusezerana mu mategeko, ariko uyu Muhire akaza gutegwa mu gusoma isezerano bikaba ngombwa ko umuyobozi ubasezeranya amusaba gusubiramo, Muhire akumvikana avuga ko nta gahunda yo gusubiramo afite.

Ni amashusho ari guhererekanwa ku mbugankoranyambaga nka WhatsApp, Instagram, twitter n’ahandi. Ubwo yari amaze gusoma ariko hari aho yibeshye, umuyobozi yamubwiye ati “Pierre urasubiramo” maze Muhire amusubiza ariko atamureba avuga ati “Ntabwo nsubiramo.”

Uyu mugabo Muhire, yaganiriye gato na shene ya YouTube yitwa Umusambi, avuga ko gusubiza ko atarasubiramo Atari arimo kubwira umuyobozi, ahubwo yari arimo kubwira umugore we bari kumwe, avuga ko yabivuze buhoro kugira ngo anezeze umukunzi we wari wijimye mu maso bikagaragara nabi.

Muhire yavuze ko ubwo yasubizaga umuyobozi ko adasubiramo yabivuze gake cyane kuburyo abari mu cyumba basezeraniragamo nta wabyumvise, ahubwo ibyuma bifata amashusho akaba ari byo byamufashe amajwi akumvikana.

Previous Story

Ama G yasobanuye impamvu zitangaje zatumye atajya gusezera ku nshuti ye Junior MultiSystem

Next Story

Kuki abagore bari kugira ubwoba bwinshi iyo abagabo babo bavuze ko bagiye gupimisha uturemangingo (DNA) ku bana babo?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop