Ujye witondera iki kintu n’ukora imibonano mpuzabitsina

06/08/2023 19:34

Kugira ngo imibonano mpuzabitsina igende neza, abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gushimisha abakunzi babo.

 

Hari abakoresha ururimi barigata ibitsina by’abakunzi babo kugira ngo babashimishe, icyakora ubushakashatsi bugaragaza ko ibyo Atari byiza kandi bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

 

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, William Jonson wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, agaragaza ko mu bantu batatu barwaye kanseri yo mu muhogo, batatu muri yo bayitewe no kurigata n’ururimi mu gitsina cy’abagore.

 

Iyi nzobere yavuze ko mu gitsina cy’umugore ari hamwe mu hantu handurira kanseri ifata ibice byo mu kanwa mu buryo budasanzwe, kandi ngo kuri ubu iyi kanseri yibasira igitsina gabo cyane cyane abazungu bakiri bato ugereranije n’abagore.

 

 

Urubuga rwa Yourtango  rwakoze iyi nkuru, ruvuga ko isesengura ryagaragaje ko ubu buryo bwo gushaka umunezero bukorwa n’abagabo bakiri bato, bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

 

Uyu mugabo William yagaragaje ko abagabo bafite ibyago byinshi byo kwandura virus ya HPV igihe cyose bakoze igikorwa cyo kurigata mu gitsina cy’abagore. Yakomeje avuga ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’abagabo batandukanye, bo bafite ibyago bike byo kwandura virus ya HPV ugereranije n’abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo.

 

Yanavuze kandi ko imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa yongera ibyago byo kurwara cancer ifata ibice byo mu kanwa ku kigero cya 22%, ndetse ikaba yariyongereye kugera ku kigero cya 25% mu myaka 20 ishize.

 

Ntabwo umuntu yakwirengagiza yo nyuma y’ibi byago byo kuba umuntu yakwandura iyi kanseri, imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ishobora kuba inzira yo kwanduriramo izindi ndwara nka Virus itera SIDA, Mburugu, Hepatite B n’izindi.

Advertising

Previous Story

Kuki abagore bari kugira ubwoba bwinshi iyo abagabo babo bavuze ko bagiye gupimisha uturemangingo (DNA) ku bana babo?

Next Story

Umukobwa yasanzwe muri Pisine yapfuye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop