Umwe muba Producer bari bamaze kubaka izina rikomeye muri muzika Nyarwanda yapfuye azize uburwayi.
Umwe mubo mu muryango we yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge byo mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati:” Yego ! Yapfuye yaguye mu Bitaro bya Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023″.
Uyu mugabo ntabwo azibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda bakunda umuziki Nyarwanda binyuze mu buryo yateguraga akanatunganya indirimbo zitandukanye.