Hari imico iranga abagore bamwe na bamwe iyo Mico ikaba ikanga abagabo ndetse bigatuma abagabo bahunga abo bagore igitaraganya nkuko inzobere zibivuga.
Abo bagore ni aba bakurikira ndetse n’imwe mu Mico ibaranga:
1.Abagore bikunda
Ubu ni ubwoko bw’abagore bikunda cyane bihugiraho mu gihe cyose. Kenshi uyu mugore uteye gutya aba yumva arenze uwariwe wese.
2.Abagore batesha umutwe
Ubu bwoko bw’abagore Kenshi biterwa nuko usanga umugore yaragiye mu rukundo bikamurenga yarangiza akajya yirwa agutesha umutwe hahandi bigaragarira buri wese ko agutesha umutwe.
3.Abagore Bazi ubwenge cyane
Ushobora kwibaza ngo abagabo batinyira iki abagore bagira ubwenge cyane, usanga aba bagore Kenshi ibintu byabo byose biba Ari intambara mbese byose babyegereza Umutima Kandi mu rukundo ntabintu byintambara rero nicyo gituma abagabo batinya abagore bameze uku.
4.Abagore basazijwe nuko bagaragara
Aba bagore Kenshi usanga amasaha menshi bayamara bita kubyo barya ibyo bambara birwa bajya muri siporo ngo bagumane ingano bahoranye mbese usanga ntakindi bitaho uretse uko bagaragara bo ubwabo rero ibyo abagabo barabibangira kuko baba bashaka umugore wita ku muryango muri rusange.
5.Femme fatale
Ubu ni ubwoko bw’abagore mukimenyana baba bari mu rukundo cyane ariko Kenshi mu herezo birangira bahemukiye ndetse bakababaza Umutima wuwabakunze.
Ese wowe ubonye ubarizwa muri ubu bwoko bw’abagore!! Wowe se ubona Koko bikwiye ko batinywa!?
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: afrinik.com