Advertising

Zuchu yavuze ko amashusho ya Diamond Platnumz asa n’uri gutera ivi ntacyo avuze kuri we yemeza ko azakomeza kumukunda

11/30/23 17:1 PM
1 min read

Umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko kuba Diamond Platnumz yagaragaye mu mashusho ameze nk’uri gutera ivi ntacyo avuze.

Mu masaha make ashize nibwo Diamond Platnumz yagaragaye asa n’uri kwambika impeta umunyamakuru ukomeye nyamara ari ibibeshyo.

Aya mashusho ni amwe mu yagize ikiganiro Young Famous African Reality Show Diamond Platnumz arimo gukorera muri Africa y’Epfo.

Nyuma yo kujya hanze kw’aya mashusho , Zuchu yahise avuga ko ntacyo byakwangiza ku rukundo rwabo, agaragaza ko yayabonye.

Uyu muhanzi kazi yagaragaje ko umutima we uri kuri Diamond Platnumz uko byagenda kose.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Peace Hyde umunyamakuru wendaga kwambikwa impeta ariko bikanga, Diamond yari yambaye ipantaro y’umukara.

Sponsored

Go toTop