Nta mpeta yambikanye ! Diamond Platnumz ari gukorera amafaranga muri Young Famous African Reality Show abandi bakabyita urukundo

30/11/2023 16:41

Umuhanzi Diamond Platnumz ni umuhanga mu gukorera amafaranga ndetse buri wese umwegereye ibyo arabizi. Kuva Zuchu yatangira gutera imigeri avuga ko akunda Diamond Platnumz uyu muhanzi ntabwo yari yatobora ngo anamubwire ko amwishimira uretse aho yamubajije niba azamutwitira nabw yari mukazi.

 

Ibi byose byongeye kugarura amarangamutima y’abari kure y’imyidagaduro muri Afurika bavuga ko Diamond Platnumz yateye ivi nyamara uwo yaritereye ni umunyamakuru ukora inkuru mu Kiganiro YFA Reality Show, gitambuka kuri Netflix ndetse akaba umwe mubari gufatanya na Diamond gufata amashusho y’igice cya 3 cyacyo kizagaragaramo Simba.

 

Ubusanzwe Wasafi ifitanye amasezerano  y’imikoranre n’ubuyobozi bw’ikiganiro Young Famous African Reality Show.Amasezerano atuma Diamond Platnumz aba umukinnyi cyangwa umwe mu bagira uruhare mu bigaro bitambuka muri iki kiganiro gikorerwa muri S.A, ari nayo mpamvu wagirango uyu muhanzi yahubatse inzu.

 

 

Guhera ku rukundo rwa Diamond Platnumz  na Zuchu rw’igihuha, ukagera ku rukundo rwa Zari na Shakib , rwaje kwinjizwa mu mukino wo gukorera amafaranga binyuze muri icyo kiganiro, ntabwo hari haca kabiri , nta nkuru y’urukundo , y’umuhuro cyangwa ikintu kiba hagati ya Diamond, abana be , nyina cyangwa umuryango wa Shakib Lutaaya na Zari Hassan.

 

BISHINGIRWAHE ?

Nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu zatambutse, ahantu hose hari Diamond Platnumz , Zuchu na Zari , haba hari umunyamakuru wa Young Famous African Reality Show., uyu akaba ariwe ushinzwe gufata amashusho y’ibintu byose birahabera ndetse bikanaca muri icyo kiganiro.

 

Ubwo Diamond Platnumz yasomanaga na Fantana ukora muri iki kiganiro, byateye impaka ndetse na Zuchu yigira nk’uwababajwe nabyo ndetse agaragaza ko akunda Diamond ariko nanone aza kuvuga ko asanzwe ari wenyine kandi ko Simba agomba gukora ibyo ashaka byose.

 

Nyuma y’ibyo byose, kugeza ubu ntabwo Diamond yari yacikwa n’umunsi n’umwe ngo avuge ko akunda Zuchu cyangwa ngo agire aho abyandika.Uretse ibikorwa bikorwa ari mukazi ntaho uyu muhanzi yari yaritobora.

 

Ubwo Zuchu yagiraga isabukuru y’amavuko , Diamond yaratuje, ategereza ko irengaho gato, ategura ibirori , amashusho afatwa na Fantana ukora Young Famous and Reality Show.

 

Ikindi gifatwa nk’igihamya ni uko ibiganiro, amashusho n’ibindi byose bikorwa n’umuryango wa Diamond Platnumz n’uwa Shakib na Zari , byose bicishwa muri iki kiganiro.

 

Uretse iki kiganiro kandi , Diamond Platnumz na Zuchu bakiri kumwe, bari bafite filime yabo bombi , yacaga kuri Netflix ku buryo bivugwa ko ayo masezerano na Neflix yakomeje na nyuma yo gutandukana ahubwo bagahindura umuvuno wo gukoreramo kugira ngo bakomeze babyaze ubwamamare bwabo amafaranga.

 

Witegereje neza amashusho ya Diamond ari kwambika impeta umunyamakuru wa YFA Reality Show, ubona ko ari imikino na cyane ko uyu muhanzi ntakintu kidasanzwe yavuze cyangwa ngo akore.

Amakuru yizewe dufite, ahamya ko Diamond Platnumz ari muri Afurika y’Epfo aho arimo gutegura igice cya 3 cy’ikiganiro Young Famous Reality Show , nyuma yo gutoranywa n’abayobozi bacyo , ibi bikaba imbarutso y’amashusho arimo gufatwa umusubirizo.

Advertising

Previous Story

Taylor Swift yongeye guca agahigo ashimira buri wese

Next Story

Zuchu yavuze ko amashusho ya Diamond Platnumz asa n’uri gutera ivi ntacyo avuze kuri we yemeza ko azakomeza kumukunda

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop