Advertising

Zimwe mu nyamaswa ziramba igihe kirekire

09/10/2024 19:33

Abantu bagerageje ndetse baracyagerageza gushaka uburyo bashobora kubaho imyaka irenga 100 cyangwa 1000, ariko ntibashobora kubigeraho kubera indwara zidakira n’ibindi bintu bitakwirindwa nk’impanuka.

Ariko siko bimeze ku nyamaswa zizwiho kubaho imyaka irenga 100 cyangwa kugeza 15,000. Bitabaye indwara cyangwa indi mpanuka runaka, izi nyamaswa ntizishobora gupfa. Dore zimwe muri izo nyamaswa:

Imwe mu nyamaswa z’inyamabere ku isi izwiho kubaho imyaka irenga 200. Bitandukanye n’abantu, ingirabuzimafatizo zazo ntizishobora kwangirika bitewe n’ubushobozi bwazo bwo gusana ADN yangiritse.

Turritopsis nutricula
Ni ubwoko bw’ifi(jellyfish) ishobora kuvugurura ingirabuzimafatizo zayo uko zahoze, hanyuma zigatangira kongera gukura. Ibi bivuze ko ari nkaho ziba zitangiye ubuzima bushya igihe cyose ingirabuzimafatizo zazo ziyuburuye, ibi bikaba aribyo bituma zibaho imyaka myinshi cyane.Turritopsis nutricula

Aldabra Atoll
Indi nyamaswa ishobora kubaho igihe kirekire cyane, ni ubwoko bw’utunyamasyo twa Aldabra Atoll tuba mu birwa bya Seychelles, ndetse buzwiho kuba ari bumwe mu bunyamasyo bunini ku isi. Ubu bwoko bw’utunyamasyo bugera mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina(sexual maturity) ku myaka 30, bityo bigasaba igihe kinini gukura.

Isesengura myororokere rya DNA( A genetic analysis of DNA) ryakozwe n’umushakashatsi mpuzamahanga witwa Lonesome George, ryagaragaje ko igihangange Aldabra gifite ubwoko butandukanye bwa gene, buzwiho kuba bufite ubudahangarwa bw’umubiri, guhagarika kanseri ndetse no gusana ADN. Ibi bishobora kuba ari byo bituma izi nyamaswa zibaho imyaka isanga 255, aho hari n’iziyikuba kabiri.

the red sea urchin
Indi nyamaswa irama, mu buryo bwa siyansi izwi nka Mesocentrotus franciscanus cyangwa se ikitwa the red sea urchin mu mvugo isanzwe. Iboneka cyane mu nyanja ya pasifika y’amajyaruguru y’uburasirazuba, kuva Alaska kugera Baja California. Ituye mu mazi magari kandi ihungira ku nkombe z’urutare, kugira ngo yirinde imivumba ikaze.

Ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe n’umuhanga mu binyabuzima byo mu nyanja witwa Thomas Ebert, bwagaragaje ko the red sea urchin itigera isaza. Izwiho kubaho imyaka irenga 100, ndetse bamwe bavuga ko igeza ku myaka 200. Iyi nyamaswa ishobora kudapfa, niba nta ndwara cyangwa abantu n’ibindi byayangiza ihuye na byo.

Ngizo zimwe mu nyamaswa zitangaje ziri ku isi zibaho imyaka myinshi cyane, mu gihe abantu bo badashobora kurama bene ako kageni.

Umuryango mugari wa Umunsi.com tubifurije ishya n’ihirwe ndetse no kurambira  kubona ibyiza

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Akamaro k’izuba k’umubiri wacu

Next Story

Harmonize yatandukanye n’umukunzi we Poshy Queen bari bamaranye amezi 8 mu munyenga w’urukundo

Latest from Ubuzima

Uko warwanya impumuro mbi mu birenge

Abantu benshi bakunze kugira ikibazo ugasanga ibirenge byabo bifite impumuro itari nziza ibyo bikababangamira ndetse ikabangamira nabo bari kumwe. Ibi bishobora gutera ipfunwe umuntu

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi
Go toTop